Bang Media

Reba Video

Shakisha

Impamvu zituma abantu basinzira nabi

Dukunze kumva abantu bafite ikibazo cyo kudasinzira. Kenshi usanga iki kibazo gishobora gutuma abantu bamwe batangira kwiyahuza ibiyobyabwenge nk’itabi n’inzoga nyinshi cyane kugira ngo babe basinzira neza ari nabyo biviramo bamwe izindi ndwara zishamikira ku gufata ibiyobwenge ndetse no kurenza urugero rw’ibisindisha mu mubiri. Nyamara ubashije kumenya umuzi w’impamvu ituma udasinzira neza maze ukiyambaza muganga cyangwa se ugahindura imwe mu myifatire yawe, nta kabuza wasinzira bihagije kandi ntube ukibaye imbata y’ibiyobyabwenge nk’itabi, urumogi, marijuwana ndetse na bya bisindisha bitandukanye. Twabakoreye ubushakashatsi maze tubavira imuzi zimwe mu mpamvu zitera kudasinzira neza.

1. Kutaryama amasaha akwiye

Ubusanzwe umuntu agomba gusinzira amasaha umunani ku munsi. Iyo rero umuntu aryamye amasaha make ku munsi nta kabuza byangiza ubushobozi bwe bwo gukora ndetse bikanamugiraho ingaruka mu buzima. Kenshi usanga abantu basinzira bakesheje kubera kumara umwanya munini kuri za mudasobwa zabo zigendanwa, telefoni ndetse na za televiziyo zabo aho baba bareba udufirime, bari kuri interineti cyangwa se bakora akandi kazi runaka maze ugasanga baryamye batinze kandi bagomba kubyuka kare. Aha rero bisaba ko mwene ibi bikoresho bituma abantu bahugirana bakibagirwa gusinzira byakoreshwa mu rugero kandi mu gihe nyacyo gikwiye.

2. Gushikagurika mu gihe usinziriye

Umuntu ashobora kwibeshya ko kumara mu buriri igihe kirekire ariko gusinzira neza nyamara hari igihe usangabamwe barara bashikagurika ntibasinzire neza. Uku gushikagurika biterwa no kubura umwuka igihe usinziriye. Kugira ngo ibi bihagarare bisaba ko niba ubyibushye cyane utakaza ibiro, ku batumura agatabi bakagahagarika ndetse byaba ngombwa ugasinzira wambaye masike ituma umwuka usohoka neza nijoro mu igihe usinziriye.

3. Kudafata amafunguro ahagije

Biragoye gusinzira neza ku muntu udahaze kimwe n’uko umuntu wariye amafunguro mabi cyangwa akagwa ivutu bitamworohera gusinzira neza. Kurya amafunguro yuzuye intungamubiri kandi aringaniye bituma isukari yo mu mubiri w’umuntu itaba nyinshi dore ko iyo ibaye nyinshi mu maraso aribyo bituma umuntu arara rwa ntambi. Biba byiza ko umuntu afata amafunguro ya mu gitondo(bimwe twita kwica umwaku) ahagije kandi akize muri za poroteyine ndetse mu munsi wose ukagenda ufata utuntu tumwe na tumwe dukize mu biterangufu kugira ngo nijoro ataza kuvutura ukarara rwa ntambi.

4. Kugira amaraso make mu mubiri

Ku bagore ikibazo cy’amaraso make ni kimwe mu bituma badasinzira neza. Imihango bajyamo kenshi ishobora kuba isoko yo gutuma batakaza ubutare (iron) mu maraso. Iri gabanuka ry’ubutare rituma ingirangingo z’umutuku ziba nke mu maraso bityo umwuka wa ogusigene utembera mu mubiri ukaba muke ari nayo ntandaro yo kubura ibitotsi. Ni byiza ko niba ufite ikibazo nk’iki ufungura amafunguro akize mu butare nk’inyama zidafite ibinure, amafi, inyama y’umwijima, ibishyimbo, imbuto nyinshi n’imboga utanaretse ibinyampeke.

5. Umunabi (depression)

Umunabi nubwo ari ikibazo cy’ibyiyumvo ugira n’ibimenyetso bigaragara ku mubiri birimo umunaniro, kurwara umutwe ndetse no gutakaza ipfa ryo kurya. Uku kumva utameze neza ndetse no kudafata amafunguro bitewe no guhangayika bituma ufite depression adasinzira neza. Aha rero ni byiza ko igihe ufite iki kibazo cy’umunabi ureba muganga akagufasha kugaruka mu murongo.

6. Kunywa kawa ukarenza urugero

Kunywa kawa nyinshi bituma umutima utera cyane ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukiyongera aribyo nyirabayazana wo kudasinzira kuri bamwe bayifata bakarenza urugero.

7. Kubura amazi mu mubiri

Umubiri w’umuntu ukenera amazi menshi. Ni byiza ko umuntu anywa amazi ahagije byibuze litiro imwe ku munsi bityo bizakurinda kugira umwuma mu mubiri dore ko utuma umuntu adatora agatotsi. Mu zindi mpamvu harimo indwara zifata imyanya igenga isohoka ry’inkari, diyabete, indwara z’umutima, guhinduranya akazi cyane cyane abakora izamu ndetse n’indyo zimwe na zimwe umubiri utabasha kwakira byoroshye aribyo bituma wivumbagatanya umuntu ntasinzire neza. Kuri izi mpamvu kandi ntitwakwirengagiza impamvu zidaturuka ku muntu ku bushake bwe nko kuba umubyeyi yonsa n’izindi zitandukanye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego