Bang Media

Shakisha

Impanga zavutse zifatanye imitwe zo muri Sudani, zaratandukanyijwe i Londres

Udukobwa twavutse dufatanye (siamoises), dukomoka mu gihugu cya Sudani, nyuma y’umwaka umwe tuvutse abahanga b’abaganga bakomoka mu gihugu cy’u Bwongereza babashije kudufatanura ndetse igikorwa kirangira ari tuzima.

Utu duhinja cyangwa se izi mpanga z’abakobwa zavutse zifatanye mu mwaka ushize wa 2010 zikaba zari zifatanye imitwe. Ababyeyi bazo bakomoka mu gihugu cya Sudani bahoraga bifuza icyabatandukanya, maze mu kwezi gushize kwa 8 uyu mwaka nibwo abahanga bo mu gihugu cy’U Bwongereza babashije kuzitandukanya, ngo bakaba barakoze operation zo mu kiganga zigera kuri 4 zose kugira ngo babashe kubatandukanya.

Rital na Ritag Gaboura, bavutse ku itariki 22 ukwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2010 i Khartoum umurwa mukuru wa Sudani. Iki gikorwa cyo kubatandukanya cyakozwe n’abahanga b’inzobere mu byo kubaga abantu mu kubavura bayobowe na Dr David Dunaway mu Bitaro by’abana bya Great Ormond Street i Londres.

Ibikorwa bya mbere byo kubaga izi mpanga zavutse zifatanye mu kuzitandukanya byabaye mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Karindwi uyu mwaka. Ibi ngo byari ibibanziriza igikorwa cya nyuma cyo kuzitandukanya burundu nkuko bitangazwa n’Umuryango wita ku bana "Facing the children".

Hagati aho, ngo umutima w’umwe muri utwo twana tw’udukobwa twavutse dufatanye witwa Ritag werekanaga ibimenyetso by’uko wari unaniwe cyane.

« Turishimye cyane kandi tuzahora tubizirikana. Twihutiye guhita dutaha. Twe twagize amahirwe abana bacu bavutse bafatnye babashije gutandukanywa neza, ariko hari abandi bana benshi bakeneye ubufasha ndetse n’imiti. » Ibi ni ibyatangajwe n’ababyeyi b’izo mpanga zavutse zifatanye bitwa Abdelmajeed na Enas Gaboura bakaba na bo ari abaganga.

Uyu muganga wari uyoboye ikipe yabashije gutandukanya izo mpanga David Dunaway akaba atangaza ko na we yishimiye iki gikorwa kuko ngo ni gacye cyane ibikorwa byo gutandukanya abana bavutse bafatanye bibasiga amahoro.

« Ikipe twakoranye iki gikorwa yahuye n’ibibazo byinshi. Byadusabye ubuhanga bukomeye, kandi n’ababyeyi b’izi mpanmga zavutse zifatanye, babaye intwari cyane kandi batubaye hafi. » ibi ni ibyatangajwe na Dr David Dunaway.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment