Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inama 5 zo Kurinda Uruhu rw'Umwana Wawe

Uruhu rw' abana usanga rworoshye cyane kurusha urw' abantu bakuru, ari na byo bituma ahanini usanga rwakwangirika byoroshye. Dore inama 5 z'ingenzi duha ababyeyi mu rwego rwo kurinda uruhu rw' abana babo.

1. Ababyeyi basabwa guhitamo amavuta cyangwa ibindi bikoresho by'isuku bidakoranye amabara menshi n’imibavu (parfum) bitewe n’uko ibyinshi biba birimo ibibujijwe. Umubyeyi asabwe kujya usoma ku mabwiriza ari ku macupa, akareba niba byemewe kandi byapimwe na muganga w'uruhu.

2. Murinde izuba kubera ko rimutwika uruhu, cyane mu myaka ya mbere ye kugira ngo umugabanyirize ingaruka zo kurwara kanseri y'uruhu naba mukuru. Rinda ko umwana wawe yajya ku zuba cyane mu gicamunsi iyo ricanye cyane, bivugwa ko hagati ya saa ine na saa kumi n’imwe.

3. Mwambike imyenda imurinda izuba, umusige n’amavuta amurinda imirasire y’izuba. Murinde amavuta arimo produit zitwa PABA zishobora kwangiza uruhu rwe, kandi ntukibagirwe n'iminwa ye.

4. Ku mwana ufite amezi 6 si byiza ko wamushyira ku zuba, ugomba kumutwikira kandi ukamujyana ahantu izuba ritari. Utu dupira duto bita t-shirt na two ntitwizewe kuko tutarinda neza imirasire y'izuba, ahubwo wamwambika imyenda idacamo imirasire y'izuba ikaba ari iyitwa UVA na UVB.

5. Murinde kuba yakwegerana n'amatungo yo mu rugo wirinde ko ayo matungo yakwinjira mu cyumba araramo, mu rwego rwo kumurinda amoya azivaho, umurinde imibavu wisiga nk'umuntu mukuru, n'imyenda ikoze mu mpu, ahubwo umwambike imyenda iri mu bwoko bwa coton kandi mu gihe ugiye kuyimwambika ugomba kumva niba imeshe neza ,nta mpumuro z'imibavu zirimo.
Mu gihe agize ikibazo ku ruhu, wihutire kumuvuza kwa muganga w’uruhu wizewe bitarakomera.

Tubikesha : www.topsante.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego