Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indwara idasanzwe y’intoki, ibirenge n’umunwa imaze guhitana Abanyaviyetinamu 156

Mu gihugu cya Vietnam, mu gace ka Hanoi, haravugwa imfu z’abantu 156 bazize uburwayi budasanzwe bw’ibirenge, intoki ndetse n’umunwa. Muri bo, hakaba higanjemo abana bato, ubu abagera ku 96.000 bakaba harembye, guhera mu kwezi gushize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bitangaza ko Umuyobozi wo muri Minisiteri y’Ubuzima atangaza ko impuzandengo y’abantu mu cyumweru y’abarwayi yagabanutse ikava ku bantu ibihumbi bitatu ikagera ku 2.460 kuva mu kwezi kwa cyenda kugeza mu kwa cumi na kumwe.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuzima cyatangaje ko abantu bagenderera Vietnam bagomba kwita ku isuku mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Nubwo bimeze bityo ariko, ngo muri uyu mwaka, umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara usa n’aho wagabanutse ugereranije no mu mwaka wa 2008 kuko na bwo ngo iyi ndwara yigeze kwibasira abaturage ba kiriya gihugu.

Iyi ndwara isanzwe yibasira abana bato ikaba itera umuriro no kwitsamura ndetse ikaba inakira vuba nubwo ihitana umubare wabo utari muto.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego