Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indwara y'Umutima: ushobora kuvurwa hakoreshejwe ingirangingo z’umusokoro w’umurwayi

Nkuko isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuzima, hakomeje kugenda havumburwa ibintu byinshi bitandukanye mu ibijyanye no kuvura bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu, aha twatanga urugero rw’uburyo buherutse kugerwaho bwo kuvura umutima hifashishijwe ingirangingo z’umusokoro w’umurwayi.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima mu Bufaransa kizwi ku izina rya “Inserm” giherutse kuvumbura buriya buryo bushya bwo kuvura umutima, ubu buryo bukaba bukoreshwa mu kuvura umutima ufite ingirangingo zigenda zipfa maze abaganga bakazisimbuza izindi zivanwa mu musokoro w’uwo murwayi.

Uko kuvura umukaya w’umutima hagendewe ku ngirangingo z’iremezo z’umusokoro wo mu mugongo byakorewe ku barwayi 100 hagati ya 2005 na 2009. Abo barwayi bose bakaba bari bafite imyaka iri hejuru ya 75 kandi bose bahuriye ku kibazo cy’indwara y’umutima iterwa n’ikibazo cy’umukaya witwa “myocarde” bamwe bakunze kwita “crise cardiaque” ikaba iterwa no gupfa kw’ibice bigize umutima akenshi biganisha ku rupfu rw’umurwayi. Abarwayi bamwe bavuwe hakoreshejwe buriya buryo bwavuzwe abandi bavurwa hakoreshejwe isimbuzwa ry’ibice bifite ikibazo hifashishijwe ibikoresho byo muri pulastike.

Abahanga bakoze ubu bushakashatsi bemeza ko bizagabanya cyane umubare w’abarwayi bahitanwaga n’indwara y’umutima buri munsi dore ko izwi ko ari imwe mu indwara yica abantu benshi ku isi kandi ikaba ikomeje kwiyongera.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego