Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indwara yo kuva amaraso ntakame (hemophilie) ituruka ku ruhererekane rw’imiryango

Ubundi hemophilie biva ku kigereki bivuga Philos:gukunda,Hemo:amaraso ; ni ukuvuga ko umuntu uyirwaye iyo aramutse akomeretse ava amaraso ntakame kugeza n’aho ashobora kubura ubuzima bwe.

Nk’uko tubikesha: wikipedia free- encyclopedia, iyi ndwara yaje yitwa iy’abami kuko umwamikazi VICTORIA yayihaye umuhungu we Leopold, hanyuma bamwe mu bamukomotseho na bo bakayirwara. Bashiki be na bo bayiha abagabo bashatse, bayihaye abana b’abahungu babyaye kugeza ubwo ikwiriye ubwami bw’i Burayi.

Na none nk’uko tubikesha igitabo cyitwa Principe d’Anatomie cyanditswe na TORTORA, umuntu uyirwaye iyo hagize ikimukomeretsa arangwa no kuva amaraso ntakame, ikaba ari indwara y’uruhererekane mu miryango (Maladie hereditaire), ni ukuvaga ko umuntu uyirwaye mu bazamukomokaho hagomba kuzavamo abayirwara byanze bikunze.

Indwara ya hemophilie iri mu ndwara z’uruhererekane mu miryango zamenyekanye kera kuko ahagana mu kinyejana cya kabiri yari izwi, ikaba kandi izwiho kwibasira abagabo. Ni ukuvuga ko nta mugore uyirwara kuko aramutse ayirwaye, igihe cy’imihango ntabwo yayiva imbere itamuhitanye.

Ibiranga umuntu uyirwaye

Umuntu urwaye hemophilie arangwa no kuva amaraso agatsina bigoranye cyangwa bikanga mu gihe akomeretse.
Kuva imyuna cyane no kunyara inkari zivanzemo amaraso.
Kuvira amaraso mu ruhu, mu mikaya, mu ngingo nta cyabimuteye cyangwa yakomeretse ndetse bikamutera n’ububabare bwinshi.

Uburyo ivurwa

Mu kuyivura hifashishwa, gutera umuntu mu mubiri imiti ituma amaraso ahagarara, abura cyagwa agahabwa umuti wa DESMOPRESSINE.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego