Bang Media

Reba Video

Shakisha

Indwara Zorohereje Zibasira Abana Zikabazonga

1. Ibicurane

Ibicurane ni imwe mu ndwara zibasira abana bato dore ko bashobora no kuzirwara inshuro zitari munsi y’eshanu mu mwaka.Ibi bikaba biterwa na virusi nyinshi ziba zigendagenda mu mwuka duhumeka. Kubera ko abana baba bataragira ubudahangarwa bukomeye cyane bwo kubikumira birabibasira, gusa uko bagenda bakura bigenda bigabanuka kuko umubiri wabo ugenda ukora abasirikare bo guhangana n’izi virusi zibitera. Mu rwego rwo kurinda umwana wawe kwibasirwa n’ibicurane ni byiza ko umwongerera ibyo kunywa bihagije, kumuha ibitonyanga bya saline mu mazuru kugira ngo ibimyira biyarimo bishiremo. Niba umwana wawe afite umuriro kandi anaribwa mu gihe abirwaye ni byiza ko umuha paracetamol cyangwa ibuprofen. Abagize umuryango bose bagomba guhora bakaraba intoki muri icyo gihe kugira ngo badakomeza gukwirakwiza ibicurane no mu bandi bana cyangwa n’abantu bakuru.

2. Kubabara mu matwi

Abana bato bakunze kwibasirwa cyane no kubabara mu matwi. Kenshi bigaragazwa n’uko umwana ubona yikurura amatwi cyangwa ukabona ayakubamo ndetse ububabare bwaba ari bwinshi ukabona umwana atangiye kurira kubera ukuntu aba yumva abangamiwe. Kenshi ubu buryaryate bwo mu matwi buterwa n’ubukonje. Niba umwana wawe afite iki kibazo wamuha ibuprofen cyangwa paracetamol mu rwego rwo kumugabaniriza uburyaryate mu gutwi. Ntukagire imiti y’ibitonyanga ushyiramo cyangwa ngo ukoreshe uduti twa pamba twifashishwa mu kuvana ubukurugutwa mu matwi keretse muganga yabanje kubikwemerera. Kenshi usanga ubu bubabare bw’ugutwi k’umwana buterwa na virusi ndetse bukaba bushobora kwikiza.

3. Gukorora

Abana akenshi bakorora iyo bashyizwe ahantu hakonje cyangwa se batafubitswe bihagije. Ibyo bituma ibikororwa bigenda bikihoma mu muhogo aho bituma bahumekera hejuru ndetse bakanatangira gukorora. Ni byiza kureba umuganga w’abana igihe ubona gukorora bikabije kandi byanongerera umwana umuriro dore ko akenshi inkorora iyo ikabije itera umwana kurwara asima. Nubwo gukorora ahanini bihangayikisha ababyeyi ariko ni bumwe mu buryo umwana avana imyanda yo mu gituza ndetse niba mu muhogo ikajya hanze. Igihe umwana wawe ari hejuru y’umwaka umwe ushobora kumuha indimu ivanze n’ubuki biri mu mazi ashyushye ubundi akabinwa.

Murabimenye rero ko hari imiti itari myiza ku bana banyu kandi munamenye imwe mu miti y’ibanze mukwiye guhorana mu kabati. Gusa aha ababyeyi bakwiye kwita ku isuku y’abana babo mu rwego rwo kubarinda indwara z’impiswi ndetse n’izanduza amaraso. Bagomba kandi kutibagirwa kurara mu nzitiramubu ikoranye umuti kuko ari bumwe mu buryo bwo kurinda abana bari munsi y’imyaka itanu indwara ya malariya. Bakwiye kandi no gufubika bana babo kugira ngo babarinde indwara z’umusonga n’ibicurane cyangwa bya gripes nk’uko bikunze kuvugwa zose zangiza imikurire yabo myiza. Ku bana batangiye kurya ndetse banakambakamba bagomba kwitabwaho by’umwihariko yaba isuku yabo, itegurwa ry’ibiryo byabo kugira ngo hirindwe indwara zabavutsa ubuzima. Aha rero akaba ari ah’ababyeyi gutora umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza ndetse kandi bakanabitoza abarera abana ku babafite tutibagiwe n’abagize umuryango bose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego