Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ingaruka Z'Umubyibuho Ukabije ku Bana

Umubyibuho ukabije ni ubwiyongere bukabije bw’ibinure mu mubiri w’umuntu bikaba byamukururira ibibazo ku buzima bwe.

Nk’uko tubisanga ku rubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku Buzima (OMS), umubyibuho ukabije mu bana ni ikibazo gikomereye isi yose, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko mu batuye mu mijyi.

Mu mwaka wa 2010, mu bana bagera kuri miriyoni 42 bari bafite umubyibuho ukabije, muri bo miliyoni 35 bakomokaga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Kubera iki umubyibuho ukabije ari ikibazo?

Umubyibuho ukabije ku bana ni ikibazo gikomeye kuko baba bafite ibyago byinshi byo kugumana uwo mubyibuho mu buzima bwabo bwose cyangwa bagakurizamo impfu zitunguranye bakiri bato biturutse ku ndwara nyinshi zibibasira.

Muri izo ndwara harimo:

-Indwara z’umutima.
-Diyabete
-Indwara z’amagufwa n’imikaya
-Kanseri zimwe na zimwe

Amakuru atangazwa n’uyu muryango akaba avuga ko abantu bagera kuri 2.600.000 bicwa n’indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije buri mwaka.

Ni iki gitera umubyibuho ukabije?

Impamvu nyamukuru ngo yaba itera umubyibuho ukabije ni ikinyuranyo kinini kiba hagati y’ibitera imbaraga umuntu aba yinjije mu mubiri n’ibyo yasohoye.

Ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije ku bana bukaba buturuka mu:

-Kurya indyo yuzuyemo ibinure. Aha twavuga nk’amavuta menshi, inyama zirimo ibinure byinshi, avocat nyinshi, kandi bikaba byifitemo vitamini n’imyunyu ngugu bikeya.

-Kurya ibinyabisukari byinshi

-Kugabanuka kw’ingendo z’amaguru biturutse kuba abantu basigaye bibera ahantu hamwe n’ingendo bakazikora bari mu mamodoka.

-Kuba abana birirwa imbere ya za televiziyo bityo ntibabone umwanya uhagije wo gukina.

Hakorwa iki ngo duhashye icyo cyorezo?

Umubyibuho ukabije, kimwe nk’izindi ndwara zitandura ushobora kwirindwa.

Zimwe mu gamba zo kuwirinda ni izi zikurikira:

-Kugaburira abana indyo yuzuye, yiganjemo imbuto, imboga n’ibinyamisogwe.
-Kurinda abana kurya indyo yuzuyemo ibinyamavuta byinshi cyane cyane ibikomoka ku matungo.
-Kugabanya kurya ibinyabisukari.
-Gukora siporo ihagije nibura iminota 60 ku munsi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego