Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ingaruka zo Gusiramurwa mu buryo bwa magendu

Ubusanzwe gusiramura ni ugukata agahu kaba gatwikiriye igitsina cy’umugabo. Ibi bikorwa n’umuganga cyangwa se indi mpuguke mu bijyanye no gusiramura, ku mpamvu z’isuku y’igitsina gabo, ariko bikaba byanakoreshwa nk’uburyo bwo kuvura indwara zimwe na zimwe zifata agahu k’igitsina gabo

Ibi kandi bishobora gukorwa ku mpamvu z’imyemerere y’idini n’umuco. Gusiramura kandi byagaragaye ko bigabanya ibyago by’umugabo byo kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 38% kugeza kuri 66% ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziterwa na virus nka papillomas virus ariko kandi ngo ntibirinda kwandura mburugu (syphilis), na ndetse ngo ntibirinda kwandura k’umugore cyangwa se abakora imibonano mpuzabitsina babihuje
Nk’uko tubikura mu cyegeranyo cy’Umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), Male circumcision global trends and derterminants of prevalence, safety and acceptability, cyatangajwe mu mwaka wa 2009, na Male circumcision for prevention of heterosexual acquisition of HIV /AIDS ndetse n’urubuga rwa internet nka wikipedia encyclopedie libre, iyo gusiramura bikozwe nabi, cyane cyane bitakorewe kwa muganga bishobora kugira zimwe muri izi ngaruka:

•Kugabanuka k’umwenge ucamo inkari cyangwa amasohoro uri ku mutwe w’igitsina gabo (stenose), bikaba byatuma utihagarika neza ndetse no kuguma kw’ inkari mu ruhago (retention aigue d’urine)

•Gushyukwa ukababara cyane

•Kugabanuka kw’amaraso atembera mu gitsina gabo

•Cancer y’igitsina cy’umugabo ishobora kuva ku nkovu

•Kuva cyane kw’amaraso ku nkovu

•Gufatana kw’urugara rw’umutwe w’igitsina cy’umugabo n’igice cy’agahu cyasigaye (ponts)

•Bishobora kandi kongera ukumagara mu gitsina gore igihe bakase igice kinini cya kariya gahu (circoncision haute et serrees)

•Kugira igitsina gabo kigondamye kubera gukata nabi kariya gahu ku buryo butangana
Tubibutse ko ibi biba iyo umuntu yasiramuwe nabi cyangwa atasiramuwe n’abaganga babihuguriwe. Igihe wabona bibaye, gana ibitaro bikwegereye bigufashe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego