Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ingaruka zo Konka Urutoki ku Bana

Konka urutoki cyangwa se kurya urutoki ni imwe mu myitwarire abana bagaragaza, ibi bikaba ari ugushyira urutoki mu kanwa noneho umwana agatangira kurwonka igihe kirekire.

Ibi kandi biboneka no ku bindi binyabuzima harimo ingunge. Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa internet Wikipedia, ngo hakoreshejwe ubuhanga bwa echographie, ngo kurya urutoki cyangwa konka urutoki bitangira nyuma y’ibyumweru 15 umugore amaze gusama inda ngo kubera ko ku byumweru 12 umwana ari munda intoki ziba zaratangiye gukorwa, ngo kandi bitewe nuko umwana aba akora movement mu nda ya nyina ibyo bishobora gutuma ashira urutoki mu kanwa agatangira ku rwonka.

Cyakora ngo konka urutoki ku bana bishobora kurangira ku myaka 5 y’ubukure. Iyo umwana akomeje konka urutoki nyuma y’imyaka 5, akenshi ngo biba bigaragaza ko umwana yagize ikibazo mu mutwe nko kudindira cyangwa se ababyeyi be baramukuye ku ibere hakiri kare.

Ababyeyi benshi bakunze gufata ibintu bisharira bagasiga ku ntoki z’abana babo kugira ngo barekere aho konka urutoki ariko ngo ibi ntibibuza umwana konka urutoki.

Nk’uko bikomeza bitangazwa na ruriya rubuga twabonye haruguru, ngo ku bana bari munsi y’imyaka 5, konka urutoki nta kibazo cyangwa se ingorane bibatera, ariko ngo iyo birenze iyo myaka bibuza amenyo yabo gukura cyangwa kumera ndetse akagira n’imiterere mibi.
Kugira ngo umwana atazakomeza konka urutoki ari mukuru, ngo ni byiza ko iyo ababyeyi be bamukuye ku ibere kare bamushakira ikindi kintu gisimbura ibere nka bibero kuko ngo konka urutoki aba ari ho yumva akura ibyishimo bye. Cyakora ngo bashobora kugana kwa muganga w’imyitwarire y’abantu (psychologue) kugira ngo abahe izindi nama.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego