Bang Media

Shakisha

Inkongoro (Biberon) zifashishwa kwa muganga mu konsa abana batavukiye igihe nta kibazo cy’ubuzima ziteye

Za bibero zikoreshwa inshuro nyinshi igihe babashije kuzogesha umuti witwa « Oxyde d'éthylène (ETO) », zikaba zikunze kwifashishwa mu bitaro baziheramo intungamubiri zitandukanye ku bana bavutse batagejeje igihe, ngo zishobora kwifashishwa kwa muganga kandi ngo nta kibazo na kimwe mu bijyanye n’ubuzima nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu gikora imiti n’ibintu birebana n’ubuzima mu Bufaransa (AFMPS).Mu itangazo basohoye bakaba bagira bati "Ikoreshwa rya za Bibero zisanzwe zikoreshwa inshuro 1 gusa, zacaniriwe mu muti wa « Oxyde d'éthylène » mbere yo kuzifashisha kwa muganga, nta kintu na kimwe zahungabanya ku buzima."

Nyamara ariko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (CIRC), bwagaragaje ko umwuka wa « oxyde d'éthylène », ukoreshwa mu koza ibintu byifashishwa kwa muganga ushobora kuba watera kanseri bityo bituma babuza kuwukoresha ku bintu bishobora kwivanga n’ibiribwa. Ariko ubu za Bibero zikoreshwa rimwe gusa zikajugunywa, zikaba zifashishwa kwa mu ganga zo ntizirebwa n’uko kubuza gukoreshwa.

N’ubwo bwose ariko bimeze bityo, ibigo bishinzwe kwita ku buzima nk’ikitwa SPF, na AFSCA cyita ku mirire, byose byemeza ko umwuka wa oxyde d'éthylène utemerewe gukoreshwa mu bikoresho bitari ibyo kwa mu ganga bishobora kugira aho bihurira n’ibiribwa, ndetse na za Bibero zigurishwa zitari kwa muganga.

Ku bijyanye na za Bibero zikoreshwa kwa muganga mu gikorwa cyo konsa abana bavutse igihe kitageze ariko, inganda zimwe zemera ko « Oxyde d'éthylène » wakwifashishwa mu gikorwa cyo koza.

Hagati aho, ibihugu bimwe na bimwe byatangiye guca ikoreshwa rya za Bibero zidakoreshwa inshuro imwe. Hagati aho ngo Ikigo cyo mu Bubiligi kitwa « Beldico » gikora Bibero zitari munsi ya miliyoni 20 ku mwaka zikaba zicuruzwa mu buhugu bitandukanye cyane i Burayi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment