Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inzoga igereranije ifitiye umubiri akamaro

Mu muco nyarwanda ndetse n’indi mico y’ahandi hose ku isi, inzoga ni ikinyobwa gihabwa agaciro mu gusabanya abantu, kuryoshya ibirori ndetse hamwe na hamwe ikaba n’amande acibwa ababa barenze ku mabwiriza ngenderwaho ya sosiyete. Inzoga kandi ni gahuzamiryango kuko burya ntushobora guhabwa umugeni utayitanze ndetse yemwe nta n’ikirori kiryoha iyo itarimo. Muri iki gihe abantu barushaho kwegera Imana bagasoma Bibiriya Yera, usanga batajya imbizi nayo aho bamwe bayibona bakihandagaza bakiyegereranya n’umubi ariwe Satani. Nyamara nubwo bimeze gutyo, inzoga igereranije ni nziza ku mikorere y’umubiri w’umuntu nk’uko ubushakashatsi bubyerekana.

Umuririmbyi umwe yaravuze ati, “ Mwitondere inzoga y’inkangaza, kanyanga, wisiki, inturire, urwagwa”, yongeraho ati , “primus na ka waragi ntidukabye.” Ngire ngo icyo gihe byari kera turbo bakunze kwita turugo itaraza, mutsigi itsindagira ubucuti, amusiteri, skol, tarama, mbanza, henikeni, tusker, , za vuduka, maritini, JB benshi bikanga ko ari Yohana Batisita cyangwa iyo mivinyo yose ndetse na za likeri ndetse n’izinkorano zibujijwe nka muriture, igipende, umuzefaniya, bareteta, nyirantare, yewe muntu na cishwa aha zitarasesekara. Nyamara yabivuze ukuri kuko burya gukabya kose si kwiza mu buzima. Abandi nabo bagize bati uyivana mu icupa ikagukura mu bandi. Undi nawe zamaze kumwica agarama mu muserege arangije ati mukomeze muzihate ziri bubice njye nigaramiye hano mbaseka. Ibi byose ni ibyerekana ko igihe ufata inzoga ayinywanye ubusambo kandi akayifata ari nyinshi bimwangiriza ubuzima ndetse yemwe yazisunga akaba umukene ntanagire icyo yigezaho.

Nyamara nk’uko Pawulo yigeze kubibwira Timoteyo ati, “ku bw’inda yakunaniye jya usoma gake”, bishobora kuba bifite icyo bivuga. Gusa simvuze ngo abazinwa bose bananiwe n’inda, ariko kandi ku bakabya bo ntacyo zibamarira uretse kubangiriza ubuzima ndetse bakanaba imbata y’amabi zibakoresha.

Tugana ku ipfundo ry’inkuru rero, inzoga ni ukuvuga zimwe bita Byeri cyangwa za rufuro zose bamwe banataka bazita byeri byeza imitima wazisunga zikeza imifuka ugahunika ubukene, imivinyo yose ndetse na za rikeri zinyobwa n’abifite; iyo zinyowe mu rugero ngo ni urufunguzo rwo kurama ndetse zikaba n’urukingo rw’indwara z’umutima. Wakwibaza uti ese ibi nibyo koko?

Nk’uko tubikesha urubuga, www.wbmed.com , ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’imirire zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasanze ko gufata icupa rimwe rya byeri cyangwa ibirahure 2 bya divayi cyangwa na none akarahuri gato cyane ka likeri umuntu ari gufungura ngo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu.

Ikigo gishinzwe gukumira ibyorezo (Center for Diseases Control and Prevention) nacyo gitangaza ko umuntu atakagombye kurenza amacupa abiri ku mabyeri, ibirahure 2 bya divayi cyangwa akarahuri 1 ka likeri. Ku mugore, ntiyakagombye kurenza icupa rimwe ry’ibyeri, ikirahuri 1 cya divayi ndetse n’icyakabiri cy’akarahuri ka likeri ku munsi.

Alukoro igereranije igira umumaro ukomeye mu mikorere y’umutima yaba ku mugabo cyangwa umugore. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kunywa mu rugero (moderate drinking) bituma choresterol itaba nyinshi mu mubiri, aribyo bituma amaraso atagira utubuye tuyangiza ndetse bikanatuma amaraso atembera mu mubiri neza bikagabaniriza umuntu kuba yafatwa n’indwara y’umutima cyangwa ihagarara ry’itembera ry’amaraso mu bwonko (stroke). Gusa ariko ubu bushakashatsi bukaba bwerekana ko kunywa inzoga iringaniye bigomba guherekezwa n’indyo nziza ndetse n’imyitozo ngororamubiri nk’uko bishimangirwa n’umushakashatsi wo muri Kaminuza ikomeye ku isi ya Harvard Dr. Rimm Eric.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana kandi ko gufata agatama karinganiye byongerera ubushobozi bw’imisemburo iba mu mubiri igenzura ikanakurikirana ingano y’isukari nkenerwa amaraso y’umuntu aba akeneye yitwa insulin. Ku muntu usoma gake ngo aba afite amahirwe yo kudafatwa na diyabete y’ubwoko bwa kabiri ndetse bikanamugabaniriza ibyago byo kubyibuha bikabije igihe abijyanisha no gukora imyitozo ngororamubiri.

Abagore banywa agatama karinganiye bagira ubwonko bwibuka cyane uko bagenda bakura. Ibi bikaba bitangazwa na The New England Journal of Medicine yasohotse muri 2005. Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera kuri 12,480 bari hagati y’imyaka 70-80 bugaragaza ko abagore bafata agatama gake bafite amahirwe y’uko ubushobozi bwabo bwo gufata mu mutwe budashobora kugabanuka ugereranije n’abatayinywa ndetse n’abanywa nyinshi cyane.

Inzobere mu buzima zerekana ko ethanol iba mu bisindisha nk’inzoga (byeri), imivinyo ndetse n’amalikeri ifite uruhare runini mu kugena ingano ya choresterol umubiri ukenera ndetse ikanongera cheresterol nziza (HDL) nk’uko bitangazwa na Dr. Rimm wakoze ubu bushakshatsi. Gusa ariko kugira ngo ibi bikore ngo ni uko umuntu agomba kuba afata inzoga mu buryo buringaniye.
Nk’uko bitangazwa na Dr. Alice Lichtenstein, umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Tufts, ngo ni ingenzi ko umuntu igihe anywa agomba kuba afite n’icyo ari gufungura, kuko kunywa inzoga iyari yo yose yonyine byongerera umuntu ibyago byo kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso mu mubiri. Niyo mpamvu rero abajya mu tubari twa hano iwacu gufata kamwe bakagombye kwiyambaza mucoma akabaha ifi, brusheti, igitoki cyangwa se inkoko bagasomeza gusa bakirinda gusiga mu rugo rukinga bane bakajya kuyatsemba mu kabari.

Mu bindi byiza by’inzoga, umuvinyo ndetse na likeri nuko alukoro ibibamo yongera ipfa (appetit) ryo kurya, bityo akaba ari ingenzi ko igihe wiguriye rimwe cyangwa se wisengereye akarahuri kamwe cyangwa se yemwe igihe uringaniye n’ameza iwawe wakagombye kugira ikirahure iruhande ugasomeza iyo myaka nk’uko Dr. Arthur Agatston, umuganga w’indwara z’umutima akaba n’umwanditsi w’igitabo cyamenyekanye cyane kitwa “The South Beach Diet” abitangaza. Ku batumuzi b’abagatabi bo ni ukubihagarika burundu kuko nubwo benshi bajyanisha agatama n’agatabi, iyo bigeze mu mubiri bitajya imbizi maze aribwo usanga umuntu yahuye n’akaga gakomeye ko kwibasirwa na za Kanseri n’izindi ndwara zitandura.

Usibye kandi kurinda uburwayi bw’umutima, stroke, arthritis n’indwara ya Alzheimer, kunywa biringaniye bituma umuntu agira ubuzima bwiza akarama ugereranije n’abatanwa cyangwa abanywa inzoga nyinshi bamwe twita abamanyuramazi. Ibi bikaba bitangazwa na Komite tekiniki yiga ku ndwara zibasira umutima y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) aho inanemeza ko kunywa inzoga biringaniye (moderate drinking) byagabanije impfu zikomoka ku ndwara z’umutima ho 40%.
Abasoma gake (moderate drinkers) kandi ngo baba bishimira ubuzima aho usanga batibasirwa n’uturwara twa hato na hato ndetse kandi ugasanga batihangayikisha cyane ugereranije n’abatazinwa cyangwa na ba kanyota aha ndavuga babandi banywa iza yose. Ibi bikaba bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu gihe kirekire muri Esipanye ndetse no mu Buhorandi aho bagiye babona ko kutanwa inzoga ndetse no kuzinwa ukarenza urugero ari bimwe mu bishobora gutera abantu guhangayika ndetse bikanatuma batagira ubuzima bwiza aho akenshi usanga bamwe bahitamo kwiyahura.

Kubera umumaro babona muri Alukoro mu gufasha abantu gukira indwara , ¾ by’ibitaro bya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biha abarwayi inzoga. Mushobora gusoma ibi mugatangara nk’uko nanjye byambayeho, ariko ubushakatsi bwagiye bukorwa bwerekana ko kunywa gake(moderate drinking) bigabanya ibyago byo kuba umuntu yakwibasirwa n’ibyorezo bimwe na bimwe. Bimwe muri ibyo harimo ibisebe byo mu rura runini (duodenal ulcer), indwara z’uruhago(gallstones), indwara y’ibibyimba mu ngingo z’umubiri(rheumatoid arthritis), ugucika intege kw’amagufa y’umubiri(osteoporosis) ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa mellitus ariyo bita diyabete y’ubwoko bwa 2. Ngo abasoma gake kandi ntibibasirwa cyane n’umunaniro ukabije (stress) cyangwa umunabi. Kunywa biringaniye(moderate drinking) ndetse ukanakora imyitozo bigabanya kwangirika k’umubiri kugenda kubaho uko umuntu agenda asaza nk’uko inyigo yakorewe ku bantu 2,500 bafite imyaka 65 no hejuru yayo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibyerekana.

Gusa ariko ubu bushakashatsi buvuga ko gufata agatama bigomba kwitonderwa ku bantu banywa ntibashire icyaka, abana, abageze mu zabukuru, abafite umuvuduko mwinshi w’amaraso, abafite ibinure byinshi mu maraso, abafite indwara ya stroke yabarenze, abafite uburwayi bw’impindura ubwo ari bwo bwose, abafite kanseri zimwe na zimwe, abatwite, abonsa, abafite umubiri uzirana na alukoro, abantu bafite imiryango yahinduwe inganzwa n’inzoga, abantu bari ku miti, abarwaye umwijima n’ibisebe mu gifu, urubyiruko rutarageza imyaka 18, umuntu bitwara ingufu nyinshi kugira abashe gukora umurimo runaka ndetse n’abamaze kwibasirwa n’umutima ku buryo bukabije.

Birakwiye ko abafata inzoga nyinshi bazigabanya kubera ko zibangiriza ubuzima bikabije cyane ndetse zikanabateza amakuba atari make nko kwiyahura, gukora impanuka batwaye dore ko abashinzwe umutekano mu muhanda bahora bakangurira abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha. Usibye n’ibyo kandi, byongera ibyaha byinshi nko gukubita no gokomeretsa emwe no kwica ndetse mu bihugu byateye imbere ho kubera kwanga ubuzima bamwe bakaniyahura. Nyamara nubwo bimeze gutya, abantu bakwiye kwiga kunywa mu rugero, bakarya bihagije kandi bakanakora siporo. By’akarusho, mu rwego rwo kwirinda ubusinzi n’agakungu k’abahuriye hamwe basangira icupa, umuntu akwiye kutarenza ikigero cya ngombwa umubiri we wakenera kugira ngo amererwe neza nk’uko twabitangaje haruguru. Abanywa iz’inkorano bo bariyahura nyamuna bazicikeho kuko usibye no kubasaza zongera udukoko dutera indwara mu mubiri. Ibi byose nibigerwaho imisoro yishyurwa ku nzoga zivuye mu nganda izakomeza yinjire ari myinshi dore ko zinanishyura agatubutse mu bihugu byose. Gusa twibuke ngo si byiza kunywa inzoga nyinshi kuko byangiza ubuzima. Nk’uko mu rwongereza babivuga, reka abafata agatama bagafate bizigama nk’uko babivuga ngo drink responsibly!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego