Bang Media

Reba Video

Shakisha

Irinde ipfuka ry’umusatsi

Nk’uko tubikesha urubuga www.chutedecheveux.org, ngo ubusanzwe igihe kigenwe cy’ikura ry’umusatsi ni ukuva ku myaka 2 kugeza kuri 6. Buri musatsi ukura mu burebure bungana na santimetero imwe buri kwezi muri icyo gihe cy’ikura ryawo bita anagène mu rurimi rw’igifaransa.

Hafi 90 % by’umusatsi biba biri muri icyo gihe hagati hagati y’imyaka yavuzwe haruguru, mu gihe 10% byawo na byo biba biri mu gihe cy’ikiruhuko ; ni ukuvuga wo utarimo gukura, ari cyo gihe bita catagène. Nyuma y’amezi abiri kugeza kuri atatu, umusatsi wari mu kiruhuko cyanngwa utari mu gihe cy’ikura, utangira gucika no kugenda upfukagurika, ari cyo gihe bita télogène, bityo ugasimburwa n’undi ugenda umera.

Bibaho ko buri munsi muri icyo gihe umuntu atakaza umubare runaka w’umusatsi, munsi y’umusatsi ungana na 60, ni ukuvuga ubaze umusatsi ku wundi. Inshuro nyinshi umuntu ashobora gutakaza umusatsi umusubizo cyangwa umubare utari muto kandi mu gihe gito. Ibi kandi ngo bikaba bigaragara ku bagabo, abagore ndetse n’abana.

None se ni iki cyaba gitera iryo pfuka ridanzwe ry’umusatsi?

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’uru rubuga : www.chutedecheveux.org, ngo impamvu zaba zitera uku gupfuka k’umusatsi si nke. Urugero, ngo kuva ku mezi 3 kugera kuri 4 nyuma yo gukira indwara ikomeye cyangwa nyuma yo kuva kubagwa bikomeye (chirurgie majeur), ngo birashoboka cyane ko umusatsi ugenda upfuka vuba vuba. Uko gutakaza umusatsi ngo akenshi bituruka ku kuba umuntu atameze neza mu mubiri, cyangwa kuba umuntu afite umunaniro ukomoka ku ndwara umuntu akize (stress) ; gusa ngo bimara igihe gito.

Na none kandi ngo ihindagurika ry’imikorere y’imisemburo mu mubiri , no kuba umuyoboro bita glande thyroïde ukora kandi ukanavubura imisemburo bita thyroxines waba ufite akazi kenshi cyangwa urimo gukora buhoro. Ngo ibyo na byo bishobora gutera uko gutakara k’umusatsi.

Ubundi ngo bishobora guterwa no kuba imisemburo ya kigore na kigabo (androgènes na oestrogènes) ishobora kuba itarimo gukorana neza cyangwa itarimo gukora uko bisanzwe. Ngo iryo takara ry’umusatsi kandi rishobora guterwa n’indwara nka lupus cyangwa diabète, kandi ngo hari ubwo itakara ry’umusatsi riba ryerekana ibimenyetso by’indwara iba iri mu mubiri umuntu aba ari hafi kurwara.

Infections zimwe na zimwe na zo ngo zishobora kuba intandaro y’itakara ry’umusatsi ku bana, zikaba ngo zivurwa n’imiti bita antifongiques.

Uru rubuga kandi rukomeza rutangaza ko niba ufite umusatsi wegeranye cyane n’uw’irende cyangwa utagirirwa isuku bigatuma wuma ntiworohe, kandi ugakunda no gukoresha ibisokoza umusatsi bifite udusokoresho twegeranye cyane ngo bishobora na byo gupfura umusatsi.

Mu rwego rwo gukumira icyo kibazo ubungabunga umusatsi wawe neza, ngo muri rusange ni ukwivuza indwara ziterwa ahanini n’impinduka z’imisemburo yavuzwe haruguru, ari zo bita maladies thyroïdiennes, no kwegera muganga ubihugukiwe akagufasha kumenya ikibazo kibitera bityo akakugenera n’imiti ikwiririye, ubundi hakabaho no kwigengesera igihe usokoza umusatsi wawe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego