Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kabgayi: Barasaba ko umubare w’abaganga wakongerwa

Kuba umubare w’abaganga n’abaforomo ari muto ugereranyije n’abarwayi bagana ibitaro bya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga,bituma abarwayi badahabwa serivisi nziza. Ibi byatangajwe ku wa 12 Gashyantare 2012 na bamwe mu barwariye muri ibi bitaro ubwo hizizwaga ku nshuro ya 20 umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwanyi, basaba ko umubare w’abaganga wakongerwa.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Niyonzima Augustin, uhagarariye abarwayi yavuze ko n’ubwo ibitaro bya Kabgayi bigenda bivugurura imikorere, hakiri ikibazo cy’abaganga n’abaforomo bakeya kandi abarwayi ari benshi, bigatuma badahabwa serivisi uko babyifuza, ati “iyo umurwayi adahawe serizisi yifuzaga bituma yijujutira abaganga avuga ko badakora neza, ariko mu by’ukuri ntako baba batagize ni uko baba ari bake, abarwayi bamwe bakagerwaho bitinze.”

Niyonzima yakomeje avuga ko ku mugoroba no mu minsi y’impera z’icyumweru (week end), ari bwo iki kibazo gikunze kugaragara, aho usanga muri buri serivisi y’ibitaro hagiye harimo umuforomo umwe uri ku izamu, kandi abarwayi ari benshi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Osée Sebatunzi, we yatangarije iki kinyamakuru ko ibi bitaro byakira abarwayi benshi kandi abaganga ari bake, ariko ko bagerageza kunoza serivisi,ati “turiho kuvugurura imikorere y’ibitaro, abarwayi tubakira uko baje, twabashyiriyeho ushinzwe kubayobora, kandi uhawe serivisi itanoze afite uburenganzira bwo kubivuga, akavuga n’uwayimuhaye kuko buri serivisi y’ibitaro igiye iriho ifoto n’amazina by’uyikoramo.”

Aba barwayi banifuje ko bakoroherezwa mu kubona ibicanwa mu gutegura amafunguro, kuko usanga inkwi bajya kuzikura mu ngo zabo, abaturuka kure bo bakirirwa bazitora mu mashyamba kandi nabwo ntiziboneke.

Aba barwayi banasabye ko serivisi y’ubugororangingo muri ibyo bitaro yajya ikora no mu minsi ya week end.
Ibitaro bya Kabgayi byakira abarwayi bagera kuri 400 ku munsi. Bifite abaganga 16 n’abaforomo bagera ku 106.
Ibyo bitaro bikorana n’ibigo nderabuzima 13 mu Karere k’ubuzima ka Kabgayi, n’ibindi bigo nderabuzima byo hanze y’ako Karere bibarizwa mu Turere twa Ruhango, Ngororero na Kamonyi. Izuba rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego