Bang Media

Reba Video

Shakisha

Konsa umwana akivuka bizamurinda indwara z'ubuhumekero by'umwihariko Asthma

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bugatangazwa mu kinyamakuru cy'abanyamerika kivuga ku ndwara zifata ubuhumekero cyitwa « American Journal of Respiratory and Critical Care Medicine” bwemeje ko amashereka umwana yonka ari ingirakamaro mu mikurire ye bukomeza buvuga ko umwana wonse bihagije kuva akivuka aba asa nufashe urukingo rw'indwara zifata ubuhumekero by'umwihariko indwara ya “Asima” ugereranije n'umwana utonkejwe uko bikwiye habe n'iyo nyina yaba hari indwara z'ubuhumekero yisanganiwe.

ubushakashatsi bwakozwe hagati y'imyaka ya 2007 na 2011bukorerwa ku bana bagera ku 1,500 bakurikiranwa kuva bakivuka kugeza bujuje imyaka 14 y'amavuko hanyuma abakoze ubushakashatsi bagerageza kugereranya umuvuduko w'indwara ya Asima ku bana bonkejwe bihagije hamwe no ku bana batitaweho mu konswa uko bikwiye ndetse n'abana batigeze berekwa ibere uko risa hanyuma basanga ko konsa umwa kuva akivuka nta kindi umuvangiye igihe kigera nibura ku mezi atandatu bimuha ubudahangarwa ku ndwara zibasira imyanya y'ubuhumekero bigatuma n'ibihaha bigira ubushobozi buhamye mu kazi kabyo kuko biba bibasha kwakira umwuka uhagije ntibiwutakaze uko byiboneye.

Ubu bushakashatsi bwaje bunyomoza ibyari bisanzweho abantu bakwirakwizaga bavuga ko abagore basanganywe indwara ya Asima bayanduza abana babo mu gihe babonsa, ko konsa igihe kirekire byongerera umwana ibyago byo kuyirwara kuko nuje bwerekana ko konsa umwana bizamwongerera amahirwe yo kutayirwara ugereranije nutonkejwe.

Impuguke ku ndwara ya Asima Dr. Wilfried Karmaus ukorera muri kaminuza yo muri leta ya Karorina ho muri USA yitwa University of South Carolina avuga ko konsa umwana bizatuma ibihaha bye byongera ubunini (volume) bigatuma bibasha kwakira umwuka uhagije hatitawe ko nyina hari indwara y'ubuhumekero yisanganiwe nka Asima. Akomeza atangaza ko ubwiyongere bw'ibihaha burinda nyira byo indwara z'ubuhumekero nka Asima ni yo mpamvu ababyeyi aho bava bakagera baba barwaye cyangwa ari bazima bahamagarirwa konsa bana babo kuva bakivuka.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego