Bang Media

Reba Video

Shakisha

Koza amenyo byibuze kabiri ku umunsi byakugabanyiriza ibyago byo kurwara umutima

Tugendeye ku makuru dukesha “The British Medical Journal” cyandikirwa mu gihugu cy’u Bwongereza, cyatangaje ko kigendeye k’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007 bwagaragaje ko abantu boza amenyo byibuze kabiri ku munsi baba bafite amahirwe menshi yo kutarwara indwara y’umutima ugereranyije n’abantu batoza amenyo yabo.Muri ubu bushakashatsi Professor Richard Watt n’itsinda bakoranaga bakoze ubushakashatsi ku bantu 11,000 mu gihugu cy’u Bwongereza aho bemeje ko koza amenyo byibuze kabiri ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara umutima bashingiye ku byo bavanye muri buriya bushakashatsi bakoze.

Professor Richard Watt akomeza yemeza ko muri ubwo bushakashatsi bakoze bwagaragaje ko hari ihuriro rigaragara riri hagati y’isuku y’akanwa n’indwara y’umutima bitwo hakaba hakenewe izindi nyigo zizerekana ibindi bintu bifite aho bihuriye n’indwara y’umutima ikomeje kwiyongera uko isi igenda itera imbere.

Asoza agira inama abantu bose batuye isi ko bakwiye kwibanda cyane ku isuku yo mu kanwa bikaba ari ubwirinzi bukomeye mu kurwanya indwara z’umutima.
Ifoto: maquillagemaven.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego