Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ku myaka ine y’amavuko, ni umwe bu bahanuzi b’ibirangirire

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka ine, Kanon Tipton amaze kuba umu-star ku rubuga rwa Youtube ndetse no mu idini ye. Ngo guhera ku myaka ibiri, yigishaga mu idini ry’umubyeyi we, Pasiteri Damon Tipton, muri Leta ya Mississippi. Mu gihe rero agomba gukuriramo, uyu mwana yitezweho umumaro wo guhanura mu idini rye, yigisha ubutumwa buturutse ku Mana.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, mu nkuru yatambutse mu kiganiro The Today Show kinyura kuri television NBC yo muri Amerika, cyagaragaje uburyo abo bahanuzi b’abana usanga bemeje imbaga y’abakirisito muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo kiganio ngo kikaba cyaragize uwo mwana umu-star wemewe.

Cyakora ngo iyo babajije se w’uwo mwana Damon Tipton niba umuhungu we akurikiza iby’abandi bahanuzi yaba yarabonye mu bwana bwe cyangwa niba ari umuhamagaro yivukaniye, ngo se yanga guhishura iryo yobera, agira ati “Ndatekereza ko byose birimo, ariko muri byose numva ndi nk’ikiganza cy’Imana kuri we, mu buryo ubu cyangwa ubundi.”

Igitangaje kurushaho ariko ngo ni ukuntu uwo mwana w’imyaka ine gusa abasha gukusanya imbaga y’abakirisito bo mu idini. Ngo mu rusengero aba atambuka nta bwoba n’isoni, maze akavuga n’ijwi riranguruye ku buryo abasha gukurura imitima y’abakirisito bahateraniye. Ni bake mu bana bari mu kigero nk’icya Kanon Tipton bashobora guhagarara imbere y’imbaga badatinya, noneho we ukongeraho kubwiriza ubwoko bw’Imana ndetse no kubahanurira ababwira ubutumwa buturutse ku Mana. Ibi byagaragaza ko uyu mwana adasanzwe ndetse afite impano zihanitse.

Tubikesha: Zigonet

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego