Bang Media

Shakisha

Kubyimba Amaguru ku Bagore Batwite

Abagore benshi, iyo batwite bakunze kubyimba amaguru n’ibirenge, rimwe na rimwe bagakuka umutima kuko ari bwo bwa mbere baba batwaye inda ugasanga bamwe birukiye mu bapfumu bakabarya ibyabo ku busa, nyamara ngo biba ari bimwe mu birango by’uko umugore yasamye n’impinduka zijyanye na byo.

Nkuko bitangazwa na Dr Nkurunziza Gérard, umuganga w’inzobere mukuvura indwara z’abagore (gynécologue) ngo kubyimba ibirenge, utugombambari, amaguru, rimwe na rimwe amaboko n’intoki, ni bimwe mu bigomba kuba ibirango by’umugore utwite, bigaterwa n’uko amatembabuzi aba yabaye menshi mu mubiri kubera imikorere yawo iba yahindutse iyo umugore atwite.

Dr Nkurunziza Gérard akomeza avuga ko igitera iyo mpamvu yo kubyimba k’umugore utwite ari ukubera ko nyababyeyi igenda yaguka kubera imikurire y’umwana, imitsi yo mu maguru igarura amaraso mu mutima iratsikamirwa ntibe ikibasha kuyagarura neza, ubwo amatembabuzi akaba menshi mu birenge no mu maguru bigahita bibyimba.

Akomeza avuga ko abagore benshi bakunze kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso batwite, na byo bituma amatembabuzi yiyongera mu mubiri, ati “ igihe umugore atwite yari asanganywe ikibazo cy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso aba agomba gukurikiranirwa hafi na muganga. Ikindi ni uko umugore utwite ashobora kugira ikibazo cy’uko imisemburo ya porojesiterone (progesterone) iba myinshi mu mubiri igatuma impyiko zifata imyunyu ngugu myinshi ya sodiyumu ( sodium) igomba amazi menshi kugira ngo umubiri ubashe kuyisohora, ibyo na byo bigatuma umugore abyimba amaguru n’ibirenge.

Andi makuru ya babypartner.com itanga inama ku bagore batwite ko bashobora kubyirinda bagerageza kurya ifunguro ririmo umunyu muke, bambara inkweto ziciye bugufi, baruhuka bihagije, kugira ngo amaraso abashe gutembera neza agaruka mu mutima. Ikindi ni ugukora imikino ngororamubiri(sport) kugira ngo bifashe amaraso abashe gutembera neza.
Inkuru ya Izuba Rirashe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment