Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kuki Abana Bato Bakunze Kurwara Cyane

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet kidshealth, aho uru rubuga rutangaza ko ubusanzwe abana benshi bava mu nda ya ba nyina ari bazima nta burwayi bafite ubwo ari bwo bwose, igihe na nyina ari muzima. Gusa ariko iyo bamaze kugera hanze bahura na mikorobe ndetse n’utundi dukoko duto cyane dutera indwara, noneho kandi ngo kubera ko ubushobozi bw’umubiri wabo bwo kurwanya indwara buba butari bwakomera cyane ngo bubashe guhangana n’indwara, bituma bazahazwa n’indwara kurusha abantu bakuru.

Umwana wanduye izi mikorobe akivuka cyangwa se amaze iminsi mike avutse, ngo akenshi na kenshi akunda kurangwa n’ibi bimenyetso:

-Kutabasha konka ibere (kwanga ibere)

-Kugira umuriro mwinshi cyangwa muke

-Guhumeka nabi cyangwa se bimugoye

-Kurira cyane kandi igihe cyose adaceceka

-Kuzana uruheri ku mubiri ndetse no guhinduka kw’ibara ry’uruhu


Igihe cyose wabona umwana wawe agaragaje bimwe muri ibi bimenyetso, wakwihutira kumujyana kwa muganga, ngo by’akarusho bikaba bigomba kwihutirwa cyane igihe umwana afite munsi y’amezi abiri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego