Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kurera Umwana Utari Uwawe Ukamwonsa

Abenshi mu bagore barera abana batibyariye usanga babonsa nk’aho ari abana babo. Umuntu akaba yakwibaza impamvu ibitera cyane ko ibimenyerewe ari uko umubyeyi yonsa umwana yibyariye.

Nyamara ngo konsa umwana urera, cyane cyane iyo akiri uruhinja rwari rukeneye amashereka ya nyina bituma umwana arushaho kwiyumva muri uwo mubyeyi umurera nk’aho ari umubyeyi we wamubyaye. Ibi bikaba byaratangajwe na Anne Schaeffer wonkeje umwana w’umuhungu yareraga, aho akomeza avuga ko ngo iyo ataza kumwonsa atari kwiyumva mu mwana we nk’uko bimeze ubu. Ku bwe ngo kuba yaramwonkeje kandi atari umwana we nta cyo byamutwaye ahubwo byatumye urukundo ruri hagati yabo nk’umwana n’umubyeyi rurushaho kwiyongera.

Ibi kandi byemezwa na Jane Wilder, aho ngo yagerageje gushaka ikintu cyatuma abasha kwiyumva mu mwana arera bikaba ngombwa ko amwonsa bimugoye, nyamara ngo mu myaka igera kuri 17 amaze arera uyu mwana, ngo asanga kuba yaramwonkeje byaratumye arushaho kumwiyumvamo nk’umwana we.

Gusa ngo ntibyorohera abagore bamwe na bamwe kongera kubona amashereka iyo bataherukaga konsa aho usanga bamwe bajya kwa muganga bagahabwa imiti ibafasha kongera kubona amashereka. Ibi byose ngo bakaba babikora kugira ngo babashe kwiyumvamo aba bana baba barera, adore ko baba atari bo babyeiyi babo nyakuri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego