Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kutonsa umwana ni ukumwima uburenganzira bwe

Ibi byatangajwe n’itsinda ry’abarimu bigisha mu gashami kigisha iby’ububyaza mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) mu mahugurwa yateguwe n’aka gashami mu rwego rwo gukangurira abagore bonsa kwibuka inshingano zabo zo konsa abana.
Nk’uko byatangajwe na Uwimana Cathy ukuriye aka gashami ngo konsa umwana akimara kuvuka ukageza ku mezi atandatu abanza ni uburyo bwizewe bwo guha umwana ubudahangarwa ku ndwara. Yatangaje kandi akaba ko ari n’uburyo guverinoma y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo guca burundu ingaruka z’imirire mibi zikunze kugaragara mu bana bari munsi y’imyaka itanu zikunze guhitana benshi mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Yatangaje kandi ko Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zo kurwanya indwara z’imirire mibi ndetse ikanazirandura burundu biciye mu gukangurira ababyeyi batwite ndetse n’abonsa gukomeza kwita ku ndyo yabo ndetse no konsa umwana amezi 6 abanza nta kindi umuvangiye. Yakomeje yerekana ko kutonsa umwana ari ukumwima uburenganzira bwe nk’uko n’umubyeyi utonsa aba yibujije uburenganzira bwe.Ku kibazo cy’uko hakiri imbogamizi by’umwihariko abakoresha batari bamenya neza umumaro wo konsa, yavuze ko intego y’ayo mahugurwa ari ukwicara bakigira hamwe ingamba zafatwa kugira ababyeyi babashe guha abana babo amashereka n’igihe baba batari kumwe nabo.

Ibindi biganiro byakurikiyeho byerekanye ukuntu amashereka ari ingenzi ndetse n’uburyo bwo konsa umwana neza dore ko benshi mu babyeyi batazi neza uburyo bwo konsa abana babo neza. Nk’uko byatangajwe na Madamu Oliva Bazirete, ngo amashereka ni ingenzi mu mikurire y’umwana. Yatangaje ko umuhondo w’amashereka ari urukingo rw’indwara nyinshi zikunze kwibasira umwana ukiri muto nk’umusonga, gucibwamo, infections n’izindi zitandukanye. Yavuze ko umwana ukimara kuvuka agomba gushyirwa ku ibere mu rwego rwo gutuma amenyerana na nyina, ndetse no gutuma imyakura irekura amashereka itangira gukora. Aha akaba yibukije abanyeshuri biga umwuga w’ububyaza bari muri aya mahugurwa ko bakimara kubyaza umubyeyi bagomba guhita bamushyira ku ibere ntibarenze byibuze iminota 30 batarabikora.

Yakomeje yerekana ko uko umwana agenda akura amashereka nayo agenda agira intungamubiri zikenewe bitewe n’icyiciro runaka agezemo. Ibyo ngo bikaba biterwa n’ihindagurika ry’imisemburo ishinzwe gukora amashereka iri mu mubiri w’umugore. Yasabye ababyeyi ko mu gihe bonsa bakwiye kureka umwana akonka ibere rimwe akaramo amashereka noneho akabona guhabwa irindi kubera ko uko ugenda uhinduranya ibere atamazemo amashereka ngo bituma hari intungamubiri uba umuvukije. Ibi bikaba biterwa n’uko ibere ryuzuye akenshi amashereka umwana akurura bwa mbere aba yiganjemo amazi atarimo ibirinda umubiri ariko uko agenda yonka agenda agera ku zindi ntungamubiri zirimo ibyubaka umubiri, proteyine ndetse n’ibivumbikisho. Ngo byaba byiza umubyeyi afashe igihe gihagije cyo konsa umwana, akirinda kubikora huti huti ndetse kandi akabikorera ahantu hatari ibirangaza kandi umubyeyi akamushyira mu buryo bwiza abasha konka nta mbogamizi iyo ariyo yose.

Abari muri aya mahugurwa kandi babwiwe ku byo bakangurira ababyeyi bonsa gukora birimo kwita ku mirire yabo aho bugomba kurya indyo ituma amashereka aza nk’imbuto n’ibiribwa bikize mu bivumbikisho, bakihata ibinyobwa nk’imitobe ndetse n’amazi ahagije. Banahawe ubumenyi buhagije mu bijyanye no kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kwicara igihe bari konsa, uko bagomba gufasha umwana kugera ku ibere ndetse n’uburyo ababyeyi bafashwa guhangana n’ikibazo bamwe bakunze guhura nacyo cyo kubura amashereka.

Mu mbogamizi zagaragajwe zikunze gutuma ababyeyi batonsa ndetse zinatuma batangira guhata abana insimburabere bataruzuza amezi atandatu agenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, harimo kuba ababyeyi bahita basubira ku mirimo yabo itandukanye bakora bityo ntibabone igihe gihagije cyo kubana n’abana babo,umunaniro, ikibazo cyo kwita ku muryango, akamenyero gake, ubwoba, kwiburira icyizere ku babyeyi bamwe, umunabi, iterambere aho bamwe bumva ko guha umwana amata yo mu nganda ari umuderi ndetse no kuba hari abagore bamwe bagifite imyumvire itari myiza yo kumva ko ngo nibonsa amabere yabo azakweduka akaba manini, hakaba n’ikibazo cy’abakora aya mata ahabwa abana bagikomeza kuyamamaza kugeza n’aho baha inkongoro ababyeyi bonsa ku buntu. Haracyari n’ikibazo cyo kuba abaganga bamwe bataramenya umumaro w’amashereka kugeza ubwo bahitamo kubwira umubyeyi guha umwana insimburabere igihe ahuye n’ikibazo cyo kudahita abona amashereka.

Ku kibazo cyibajijwe igihe umubyeyi atwite umwana atarakura niba akwiye gukomeza kumwonsa, herekanwe ko kugeza ubu ubushakashatsi bwerekana ko nta kibazo na kimwe bishobora gutwara umwana. Aha ngo akaba ari imyumvire itari myiza ya bamwe bumva ko konsa utwite ari amahano.

Aya mahugurwa yahawe abiga umwuga w’ububyaza ndetse n’abandi bafite aho bahuriye no guteza imbere igikorwa cyo gukangurira ababyeyi konsa. Aya mahugurwa kandi akaba aje gutegura no guha abanyeshuri ubumenyi bwimbitse bwiyongera ku byo biga mu Ishuri buzabafasha mu kwimenyereza umwuga wabo w’ububyaza ndetse no kuzaba intumwa n’abarimu beza b’umuryango mu gikorwa Ishuri Rikuru ry’Ubuzima ryatangiye ryo kwereka ababyeyi ibyiza byo konsa umwana ndetse no gukangurira ibigo bya leta, ibitegamiye kuri Leta ndetse n’inzego z’abikorera cyo kugira icyumba ababyeyi bonkerezamo gifite ibikoresho bya ngombwa bihagije bifasha ababyeyi gukama amashereka yo guha abana; dore ko amashereka ariryo gaburo ryizewe ndetse rinahendutse ryo guha umwana ukiri munsi y’amezi atandatu. Ibi kandi bikaba biri mu rwego rwo gutanga umusanzu muri politiki yo guteza imbere konsa iri gutegurwa na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego