Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kwamamaza bishobora gushora abana bato mu bikorwa bijyanye n’imibonano mpuzabitsina

Kuba abana bamwe bafatwa nk’ibicuruzwa cyane mu nganda zikora ibijyanye n’ibikinisho by’abana, bishobora kuba ari ikibazo umuntu wese yatekereza ashyize mu gaciro. Iki gitekerezo nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru kiri ku murongo wa internet grazia.fr, uwakizanye ngo asanga abana b’abakobwa uko bagenda binjirwamo n’ibijyanye no kwamamaza ibintu bigezweho mu myambarire y’abagore, bituma ngo ubusambanyi mu bana bari munsi y’imyaka 12 bwiyongera ku buryo bukabije cyane cyane mu bihugu byateye imbere.

Mu myaka yo hambere, abahanzi ngo baba baragiye bavuga ku busambanyi mu bana, nyamara bikurura impaka ndende, urugero rukaba ari umuhanzi wacurangaga gitari Balthus waje kuririmba ku kibazo cy’ubusambanyi mu bana bikabyara impaka z’urudaca mu 1934.

Ku bwa Valentine Faure (Umwanditsi kuri uru rubuga rwa internet) ngo kwamamaza (publicité) bitandukanye n’ubundi buhanzi kuko amashusho akoreshwa agera ku bantu benshi. Akaba asanga ari ikibazo kitareba umuntu umwe ngo ahubwo ni ikibazo kireba umuryango mugari w’abantu (société). Iki kikaba ari ikibazo ku muryango wemera gufata abana bawo ukabajyana mu myitwarire nk’iyo avuga ko igayitse, aho usanga amafoto y’abana bambaye ubusa ku binyamakuru! Ngo muri iki gihe haje abanyamakuru bafotora (paparazzi) ngo usanga bafotora abana bato basutamye bambaye ubusa.

Urugero ni umwana witwa Suri Cruise wafotowe bene ayo mafoto. Ndetse hakaba hari n’andi mafoto ajyanye no kwamamaza yasohotse muri Nzeri 2010: Thylane Blondeau, w’imyaka10 y’amavuko, yasohotsemo ameze nk’umuntu wamamaza imyambaro wabigize umwuga. Ikindi kibazo ugasanga ngo ari uburyo aya mafoto y’abana bato ashyirwa ku rubuga rwa Facebook.

Mu myitwarire y’aba bana batazi kwifatira umwanzuro ngo usanga bitwara nk’ababigize umwuga mu bijyanye no kwamamaza (modèle). Valentine Faure we akaba asanga nta ntambwe n’imwe aba bana batera mu bijyanye no kwimenya ku buryo bworoshye.

Mu gihe ngo bariya bana bamenyera kubonwa n’abantu bakuru bakabakurura (séduire), nta kindi batekereza mu myitwarire yabo uretse kwiyumvamo abantu badasanzwe, ngo ku bw’iyo mpamvu umwe mu nzobere mu mitekerereze (psychiatre) akaba n’umusesenguzi mu mitekerereze (psychanalyste), Didier Lauru yatangarije ikinyamakuru Grazia ko gukurura abagabo mu bikorwa, «Aho umuntu akoresha umubiri we n’imwe mu myanya ndangagitsina», agira ati «Si Umukino w’abana. Nta bushobozi babifitiye haba mu buryo bw’ingufu (physiquement) no mu buryo bw’imitekerereze (psychiquement)».
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego