Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kwikinisha byangiza ubwonko bikomeye

Ingeso yo kwikinisha imaze gufata intera ndende cyane cyane mu rubyiriuko aho usanga bamwe, baba abasore n'inkumi, bikinisha mu gihe batekereje gukora imibonano mpuza-bitsina. Ibi bakabikora batekereza ko bakuramo umunezero nk'uwo mu mibonano.Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga batandukanye bwerekanye ko kwikinisha bigira ingaruka mbi nyinshi cyane cyane ku bwonko bw'uwikinisha, bikaba bishobora gutuma uwikinisha ahinduka mu mitekerezeze ndetse bikaba byanatera imikorere mibi y'ubwonko.

Ingaruka mbi zikomeye kandi ni uko bigabanya ibyishimo mu gihe cyo gukora urukundo ku bashakanye kandi bikangiza n’intanga z'umugabo zikaza zoroshye. Umugabo wikinishije igihe kirekire, acika intege vuba mu gihe umugore aba akimukeneye.

Ababikora bakiri bato bagira ubuzima bubi, bakunze guhura n’ingaruka zo kugira uburemba bataragera nibura ku myaka 40, gusaza imburagihe, bagatakaza itoto bari bafite. Kuko ubikora aba akoresha ubwonko cyane, ibyo bikaba bituma ubwonko bunanirwa aho bishobora no kumuviramo kugwingira.

Kubera imbaraga nyinshi umubiri utakaza mu gihe cyo kwikinisha cyane cyane ku bagabo—kandi bigatuma batakaza intunga-mubiri nyinshi zo mu bwiko bwa protein na karisiyumu—ibi bishobora kubaviramo gususumira, ndetse no kugira amagufa adakomeye.

Kwikuramo uyu muco biragoranye ariko birashoboka: Irinde kureba sinema zerekana abakora imibonano mpuza-bitsina cyangwa ahandi hantu hari ibiganiro bishobora kukuganisha muri iyo nzira, shaka icyo uhugiraho mu gihe wumva utangiye kubitekereza...

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umunyamerika Sylvester Graham, umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’umuntu, mu gitabo yise "Cours aux Jeunes Hommes", na bwo bwerekanye ko kwikinisha ari bimwe mu bituma umuntu adakura neza mu bwenge no mu gihagararo, agahora mu bwigunge ntiyifuze kubana n’abandi. Agira kandi n’ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Abana bavuka ku muntu wikinishije cyane na bo bahura n’ingaruka ntibagire ubuzima bwiza, kuko baba baturutse ku rubuto rudakomeye. Uwikinisha agira uburwayi bw’umugongo, ubw’amavi, kudahumeka neza kandi akagira ububabare ku bice by’umubiri byegereye umutima.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego