Bang Media

Reba Video

Shakisha

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gushyigikira abakora ubuvuzi gakondo

Muri ibi bihe hagiye gushyirwa ingufu mu kurushaho kwemera ubuvuzi gakondo bwo ku mugabane w’Afurika hagamijwe kuzamura ireme n’ikoreshwa ryabwo mu nzego z’ubuzima.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yamaze igihe kigera ku kwezi kumwe yari yitabiriwe n’abantu 240 baturutse mu bihugu binyuranye byo ku mugabane w’Afurika basanzwe bakora ibijyanye n’ubuvuzi bwa gakondo. Ubwo aya mahugurwa yari yateguwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda yasozwaga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana wari umushyitsi mukuru akaba nawe yarongeye kubigarukaho, aho yavuze ko ubuvuzi gakondo bukoreshwa kuva mu myaka ibihumbi ishize.

Ati "Ni ngombwa rero ko dusigasira uyu murage, turinda ibyatsi bivamo imiti kandi tugashyiraho uburyo bwimbitse kugirango uyu muco utazazima".

Isozwa ry’aya mahugurwa rikaba ryarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’ ubuvuzi nyafurika wari ubaye ku nshuro yawo ya cyenda.

Dr. Boureima Hama Sambo umuyobozi w’agateganyo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yatangaje ko ubuvuzi gakondo Nyafurika ari ingirakamaro yagize ati” Umusanzu w’ubuvuzi gakondo wabaye ingirakamaro mu mateka y’umugabane wacu w’Afurika, reka ubwacu tubungabunge uyu murage w’ubuvuzi bukoresha ibihingwa biboneka mu bihugu byacu”.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baturutse mu Rwanda, no mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya bayasoje bamaze gutera amwe mu moko y’ibihingwa bikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo. Ibyo bihingwa byatewe mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho hari habereye aya mahugurwa.

Dr. Sambo yaboneyeho gutangaza ko inzego z’abikorere ku giti cyabo zikwiye gushishikarizwa gushora imari yabo mu gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ubuvuzi Gakondo bwo ku mugabane w’Afurika haterwa ibihingwa bikoreshwa muri ubwo buvuzi, bikanabungabungwa.

Mu Rwanda hasanzwe hariho uburyo bwo gufasha abavuzi ba gakondo, aho bamwe muri bo bahabwa icyemezo cyo gukora ku mugaragaro. Mu kigo cy’ubushakashatsi cya IRST naho hari ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku buvuzi gakondo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego