Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mbese Guhanisha Umwana Inkoni Bimugiraho Ingaruka

Ababyeyi bamwe na bamwe bakunze kurakazwa n’abana babo bagahitamo kubahanisha ibihano birimo kubabaza umubiri nko kubakubita. Bene ibihano nk’ibi bishobora gutuma umwana atinya muri ako kanya agaceceka cyangwa agatinya kongera gukora ikosa yahaniwe, ariko ngo ni iby’akanya gato. Mu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka isaga 20, bwerekanye ko guhanisha umwana ibihano bimugiraho ingaruka ku mubiri, nyuma mu mikurire ye bishobora kumutera kuzabaho afitiye umujinya abavandimwe be, bashiki be cyangwa basaza be, ababyeyi be, inshuti ze ndetse n’uwo bazashakana.

Abashakashatsi bize ku bihano bihabwa abana bishobora kubagiraho ingaruka ku mubiri mu gihe kirekire. Bagiye babara inshuro umwana yagiye ahanwa ku buryo bwo kumubabaza ku mubiri, nyuma bareba uko yagiye arushaho kugira umwaga n’umujinya (agressivité) uko igihe cyagendaga gihita. Abana bose bagiye bahabwa ibihano bibabaza umubiri bakuze bafitiye umujinya abo bafitanye isano.

"Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso"

Ku bwa Joan Durrant, wagize uruhare mu bushakashatsi agira ati: "Mu gihe umuntu yazana inkoni aje kugukubita kugira ngo uhindure imyitwarire bituma ubushuti mwari mufitanye burangira. Ibi ni nako ku mwana biba bimeze. Inkoni ntiyubaka."
Ingaruka z’igihe kirekire.

Abana bagiye bahabwa ibihano bibababaza ku mubiri, bakura bafite ipfunwe, bakumva bafite agaciro gake ndetse bakaba bakunda kwiyambura agaciro ka muntu. Ikindi gishobora kuva ku ngaruka zo guhabwa ibihano bigira ingaruka ku mubiri ni ukugira ihungabana, kwiheba, kwiyicisha ibiyobyabwenge ndetse no kumva umuntu yakwiyambura ubuzima. Nk’uko ubushakashatsi bubivuga ngo ibihano birimo ibigira ingaruka ku mubiri bigira ingaruka ku gice cy’ubwonko gishinzwe gukuza ubwenge bw’umuntu ndetse no kumenya ububi bw’ibintu runaka. Ndetse ibihano nka biriya twavuze ngo bigira ingaruka mu kwangiza igice cy’ubwonko gishinzwe ibyiyumvo (emotions) ndetse no kurwanya iby’itwa stress.

Umubare ugera kuri 90% by’ababyeyi babajijwe batanga ibihano bibabaza abana babo

Mu mwaka ushize wa 2011, ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi bagera kuri 90% babajijwe bemeza ko batanze ibihano bibabaza umubiri ku bana kugira ngo baceceke cyangwa bareke amakosa babaga bakoze. Icyo gushima ibihugu bimwe na bimwe ku isi byagiye ibishyiraho amategeko aca ibihano bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’abana ndetse n’icyo kubakubita kirimo. Ibyo bihugu bivugwa ni nka; Suwede, Costa Rica, Israël, Tunisie, Kenya ndetse n’ibindi bihugu bibuza bene biriya bihano no mu Rwanda ntibyemewe!
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego