Bang Media

Reba Video

Shakisha

Mu gihe wafashwe n’indwara yo gucibwamo, ni iby’ingenzi kunywa amazi

Indwara y’impiswi ni imwe mu ndwara zo mu nda, ikaba irangwa no kuribwa mu nda bijyana rimwe na rimwe no gutumba (kumva mu nda biyogayoga). Iyi ndwara ntikunze kumara igihe ku wo yafashe. Hari inama ushobora gukurikiza ukabasha guhangana n’impiswi mu gihe yagufashe.

Kunywa amazi mu gihe ucibwamo

Ni ingenzi kunywa amazi ku murwayi w’impiswi. Impiswi ituma umuntu atakaza amazi menshi, bityo bigatera umwuma mu mubiri. Bitegetswe ko umurwayi wese uhitwa agomba kunywa amazi, yaba umwana cyangwa se umuntu mukuru.

Ikindi wakora ni ukunywa amazi nyine nk’uko byavuzwe haruguru, kunywa ibinyobwa nka fanta, soda ariko bidakabije, ariko ugomba kwirinda kunywa ibinyobwa birimo imisemburo iba mu ikawa (caféine). Undi muti ni usanzwe ufatwa nka gakondo ariko ukaba uzwiho kurwanya cyane impiswi uwo ni amazi (amamininwa) y’umuceriigihe uri ku ziko ubira.

Mu gihe impiswi ubona ikomeye hari imyunyu itangwa aho bagurisha imiti cyangwa se umuntu na we yayikorera kuko iba igizwe n’umunyu n’isukari bavanga bakabifunguza amazi bakabiha umurwayi mu rwego rwo kumuvura umwuma, ariko bigomba guteguranwa isuku. Ubu buryo ni bwo bwemerwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS, bakaba bavugako litiro 1 y’amazi meza, igomba kuvangwa mu mvange igizwe n’ikiyiko kimwe cy’isukari (akayiko kifashishwa mu gihe banywa icyayi) n’ikindi kimwe cy’umunyu.

Ese umurwayi uhitwa akwiye kurya ate?

Icya mbere, umurwayi w’impiswi agomba kurya kenshi gashoboka, aha bamugira inama yo gushaka igihe gitandukanye ku buryo ibyo yariye bitamugiraho ingaruka mbi. Urugero niba yaryaga 3 ku munsi agomba gukuba 2 bikaba 6 (kurya gatandatu ariko umuntu arya duke duke, nyine mu bihe 6 bitandukanye).

Kurya ibisupusupu (ibiribwa byoroshye)

Kurya agasosi k’inkoko cyangwa agakoze mu mboga cyane amakaroti kuko byorohera igifu gukora akazi neza, kandi bikagira uruhare mu kongera amazi mu mubiri. Indi ndyo wakwirira ni potage isanzwe yo mu rugo idafite ibindi bivanze kandi ntamavuta nka mayonaise... bizagufasha mu gihe ufite impiswi y’amazi...Gusa ariko ushobora no kuyirisha ubugari kugirango bibe ifunguro risanzwe.

Dore bimwe mu byo ugomba kwirinda kurya mu gihe wafashwe n’impiswi

Ugomba kwirinda imbuto keretse umuneke, ibintu by’imboga mbisi ndetse na bimwe mu bifatwa nk’imboga nk’iminyegenyege (lentilles) n’ibishyimbo. Ikindi cyo kwirinda ni ibikomoka n’ibifitanye isano n’ibinure nka gateau, chocolat na Sosiso.

Mu gihe guhitwa bigenda bishira noneho ugomba gutangira gahoro gahoro kurya indyo ikomeye nk’umuceri, amafi n’inyama ariko zidafite ibinure.

Aha ntitwabura kukubwira ko mu gihe ufashwe n’indwara iyo ari yo yose n’impiswi irimo, ugomba kugera kuri muganga hakiri kare.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego