Bang Media

Shakisha

Mu mwaka Ku isi hasamwa inda ziri hagati ya Miliyoni 180 na 200 mu Rwanda hakavuka abana bakabakaba 1/3 cya miliyoni

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko ku isi mu gihe cy’umwaka hasamwa inda ziri hagati ya miliyoni 180-200, mu Rwanda hakavuka abana bakabakaba icya gatatu cya miliyoni. Kuboneza urubyaro byari bihagaze kuri 45%, imibare yo mu mwaka wa 2010.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa, bwerekanwa na Minisiteri y’Ubuzima, Ishami ryita ku Buzima bw’Umubyeyi n’Umwana, bugaragaragaza ko buri mwaka hasamwa inda ziri hagati ya miliyoni 180 na 200.

Izi nda zirimo izisamwa zititeguwe zigeze kuri miliyoni 75 ziri ku kigereranyo kiri hagati ya 37, 5 na 41, 6% cy’izisamwa mu mwaka.
Abakuramo inda ku bushake bagera miliyoni 50 mu gihe hari n’izivamo ku mpamvu zitandukanye zigera kuri miliyoni 20.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 ku buzima n’imibereho y’Abaturarwanda (DHS) bwerekanye ko ababyeyi bapfuye batanga ubuzima bageraga kuri 750/100.000, mu gihe mu mwaka wa 2010, umubare w’ababyeyi bapfa babyara wagabanutseho hafi icya kabiri muri iyo myaka yakurikiyeho: 383/100.000 mu mwaka wa 2010.

Mu kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, Minisiteri y’Ubuzima yifuza ko abantu bo mu nzego zose bagiramo uruhare.
Hari ukurwanya impamvu-nkomoko z’imfu z’abo bombi. Zimwe muri zo ku babyeyi ni indwara z’ibyuririzi ku bwandu bwa Sida, malariya iherekejwe no kubura amaraso n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Naho ku bana, hari uguhumeka nabi, kuvuka yananiwe, Dr Anicet Nzabonimpa, Ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri Minisiteri y’Ubuzima atangaza ingamba zafashwe harimo uburyo umubyeyi akwiye gukurikiranwa kwa muganga: umubyeyi akwiye gukurikiranwa n’umuvuzi ubishoboye, ufite ibikoresho bihagije, ingobyi y’ababyeyi imeze neza, itumunaho ridatenguha n’abaturage babigizemo uruhare rugaragara.

Ibindi harimo kuboneza urubyaro no gutandukanya imbyaro mu gihe gihagije. Ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko igihe gikwiye hagati y’imbyaro ari imyaka itatu.
Kuboneza urubyaro ni bumwe mu buryo bufasha kugera ku ntego. Imibare uko yari imeze mu myaka itandukanye mu Rwanda : abagore bari mu kigero cyo kubyara bagera kuri 25% mu gihe abitabiraga kuboneza urubyaro bari 27% mu mwaka wa 2005 na 45% mu 2010.

Hari abataragera kuri urweo rwego, ariko babyifuza: Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore 38% bifuza gufashwa kuboneza urubyaro barimo 25% birinda indahekana na 13% bahagarikira ku bana bafite.
Kuboneza urubyaro, bizagira uruhare mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana kimwe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bwa 2,8% mu mwaka kugeza ubu, ikibazo kikiri ingorabahizi ku gihugu gituwe na miliyoni 11 muri iki gihe ku buso bwa km2 26 338 harimo 15 000 z’ubutaka buhingwa zonyine.

Mu kigereranyo, muri rusange, buri myaka 23 umubare w’abaturage bikuba kabiri. Niba ijanisha ry’ubwiyongere ridahindutse, mu mwaka wa 2025, Abaturarwanda bazaba babarirwa kuri miliyoni 16.
Source: IzubaRirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment