Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ni Ayahe Mavuta Wasiga Umwana Wawe

Umubiri w’umwana wawe uroroshye cyane ku buryo kuwusiga amavuta abonetse ayo ari yo yose byawutera kwandura indwara z’uruhu ku buryo bworoshye. Ku bw’iyo mpamvu nujya gisiga umwana wawe ujye ukoresha amavuta y’umwimerere akomoka ku bimera mu rwego rwo kwirinda ko utwenge tw’uruhu rwe twaziba biturutse ku mavuta wamusize.

Ese ni ayahe mavuta meza yo gusiga umwana ?

Amavuta akomoka ku bihwagari : aya mavuta aba yoroshye kandi atanga umubiri mwiza. N’ubwo ari meza, impumuro yayo ntikundwa na bambwe mu babyeyi bigatuma batayasiga abana babo.

Amavuta aturuka mu nkeri: aya mavuta ni meza kuyasiga umwana. Gusa akenhi akunze gukoreshwa avangiwe n’andi mavuta.
Amavuta ya gikotoli: aya mavuta ni meza mu gihe cy’imbeho kuko yongerera umubiri ubushyuhe. Aya mavuta akaba asigwa umwana ukunda gukonja vuba.

Amavuta y’inka: aya mavuta atuma uwana agira umubiri mwiza

Muri ariya muvuta akomoka ku bihingwa harimo ashobora kuziba utwenge tw’uruhu akaba ariyo mpamvu umubyeyi agomba kuba maso mu guhitamo amavuta yo gusiga umwana.

Hari kandi n’amavuta ushobora gusiga umwana akabasha gusibanganya inkovu yari afite ukaba wayasanga ahantu haba hazwiho gucuruza amavuta y’abana.

Ababyeyi bagomba kumenya ko hari amavuta wasiga umwana akamutera ibindi bibazo biba byiza iyo ugiye kwa muganga bakaguha andi yo kuyasimbura.

Igihe cyose umubiri w’umwana utawusize amavuta awunogeye, ashobora kuzarwara indwara zitandukanye z’uruhu. Ikindi ngo ni uko guhindaguranya amavuta na byo atari byiza kuko bituma umubiri utagira amavuta umenyera. Bityo rero ababyeyi bakaba basabwa kwita ku mavuta ya gikotoli basiga abana babo hagira ikibazo kivuka bakihutira kujya kwa muganga kuko babanza bagasuzuma uburwayi umwana afite bakabona kuguha andi mavuta yo kumusiga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego