Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ni gute warinda umwana gukurana ikinyoma

Abana bigishwa ko kubeshya ari bibi, nyamara akenshi usanga abana benshi babeshya cyane kugera ku bugimbi cyangwa ubwangavu ndetse ngo hari n’abageza ku myaka y’ubukure.

Ni ryari abana babeshya cyane?

Hagati y’imyaka ibiri n’ine ngo abana babeshya cyane mu rwego rwo kwirinda guhanwa. Abahanga mu by’imitekerereze basanze ko hagati y’imyaka itatu n’itanu abana batangira noneho kwiga kubeshya ariko mu ibanga.

Umushakashatsi muri Kaminuza ya Montréal muri Canada, yakoze ubushakashatsi mu rwego rwo kwerekana ko ikinyoma kigenda cyiyongera uko umwana agenda akura. Aha yasabye abana kureba ku rukuta hanyuma bagafora ibintu afite mu ntoki bagendeye ku majwi. Mbere yo gusubiza uyu mugore yabanje gusohoka ariko asaba aba bana kudahindukira kugira ngo badakopera, nyamara ntibyababujije.

Nyuma rero ubu bushakashatsi bwerekanye ko abana bafite imyaka itatu bemeye ko bakopeye ; naho 95% by’abana bafite imyaka 6 bo barabihakanye. Uku kubeshya rero ngo bikaba cyane igihe umwana atangiye amashuri abanza, ariko ngo iyo birenze imyaka irindwi ngo ubwo aba azabikurana.

Ni gute warinda umwana gukurana ikinyoma?

Kang Lee, Umwarimu muri Kaminuza ya Toronto yavuze ko kugira ngo urinde umwana gukura abeshya hari uko wamwitwaraho. Ngo igihe uje ugasanga umwana yamennye amata ngo ntuzahite umubaza ngo ni wowe wamennye aya mata, kuko ngo ibi bizatuma yumva ko umurakariye bitume akubeshya, ngo ahubwo ni byiza kumubwira uti ngwino dusukure aha hamenetse amata.

Kubeshya rero ku mwana ntago ari ikibazo, gusa ngo biba ikibazo igihe umwana abikomeje na nyuma yo gutangira amashuri abanza. Aha ni ho umubyeyi aba agomba kugerageza kumukosora.

Tubikesha: 7sur7.be
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego