Bang Media

Reba Video

Shakisha

Rwamagana-Mutuyimana Christine yahotoye umwana we amunize

Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe, akagali ka Tanda habaye ubwicanyi bwakozwe ku wa mbere n’umugore witwa Mutuyimana Christine wahotoye umwana we amunize, akaba yarafatanyije n’umugabo we muri ubwo bwicanyi. Bombi bemera ko bakoze icyo cyaha babigambiriye.

Intandaro y’ubu bwicanyi ni uko uyu mugore yashatse Ngarambe afite umwana, hanyuma bombi basanga batazamurera, bahitamo kumwica ngo bikomereze ubuzima.

Kuri uyu wa 2 Polisi iri kumwe n’aba bagizi ba nabi bakoze urugendo rw’ibirometro bisaga 10, bajya gushaka ahajugunywe umurambo.

Nyuma y’urugendo rw’imodoka hifashishijwe ubwato kugira ngo bambuke ikiyaga cya Muhazi, ari na rwo rugendo rwakozwe n’aba babyeyi bajya kwica uyu mwana w’umwaka umwe n’igice.

Bombi basaga nk’aho ntacyo bibatwaye ubwo basubiraga gushaka umurambo, w'icyo gitambambuga ariko nyuma batangaje ko bicuza icyaha.

Mu gihe icyaha kizaba kibahamye, aba bombi bashobora gufungwa burundu kuko bateguye umugambi w’ubuhotozi bakawunoza neza nkuko biteganywa n’ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Polisi ikomeje kugira inama abaturage kwirinda ubu bugizi bwa nabi bakanashimira inzego z’abaturage zatahuye aba bagizi ba nabi.
Uyu mugore Mutuyimana Christine n’umugabo we Nshimiyimana Ngarambe kuri ubu bafungiwe kuri station ya polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Polisi y’igihugu iravuga ko kibazo cy'ubwicanyi mu miryango kimaze kuba ingorabahizi kuko hamaze gupfa nk’abantu 15 muri uku kwezi, harimo ababyeyi bishe abana cyangwa se abana bishe ababyeyi babo.

Source: orinfor
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego