Bang Media

Reba Video

Shakisha

Sibyiza Gushyira Umwana ku Izuba Ryinshi

Abajyanama ku buzima bemeza ko atari byiza ko umwana ajyanwa ku zuba. Umwana utarageza ku mwaka umwe ngo ntago ari byiza ko ajyanwa ahantu hari ubushyuhe bwinshi cyangwa se izuba rikabije, gusa na none ngo si byiza kumushyira ahantu hafunganye cyane.

Nk’uko destinationsant√©.com ibitangaza, ngo nubwo kurinda umwana izuba bitoroshye, buri mubyeyi agomba kwirinda gusohokana umwana hagati y’amasaha ya saa tanu z’amanywa na saa kumi z’umugoroba (11h00’-16h) ngo kuko muri aya masaha imirasire y’izuba iba ishobora kugira ingaruka mbi cyane ku muntu ufite uruhu rutarakomera.

Abahanga bavuga ko atari izuba gusa umwana ukiri muto agomba kurindwa, kuko ngo n’urusaku rwinshi rugira ingaruka ku matwi ye nk’uko Dr Didier Boucarra, Umuganga mu Bitaro bya Beaujon i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa yabisobanuriye destinationsant√©.com dukesha iyi nkuru.

Ikindi kandi umwotsi w’itabi ushobora gutera umwana ibibazo by’indwara zo mu matwi nk’umuhaha. Aha rero ababyeyi banywa itabi bakaba basabwa kuba barireka cyangwa se bakajya barinywera kure y’aho umwana ari ku buryo umwotsi utamugeraho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego