Bang Media

Reba Video

Shakisha

Siporo ku mwana imufasha gukura neza no gusabana n’abandi

Akenshi usanga ababyeyi bahangayitse iyo abana babo barimo gukina, ugasanga bafite impumgenge z’uko bakomereka cyangwa se bakaba banavunika, ariko burya iyo abana bakina ni nako baba bakora imyitozo ngororamubiri (Sport) aha rero ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko siporo ari ingirakamaro ku buzima ndetse no ku mikurire y’umwana nk’uko santé-az.aufeminin.com dukesha iyi nkuru ibivuga.

Siporo rero ikozwe neza ku mwana ni ingirakamaro kuko ituma umwana akura neza, imufasha kugira amagufwa akomeye, kumurinda kurwara umutima ndetse n’ibihaha, siporo kandi ifasha umwana mu buryo bw’imikorere y’umubiri we muri rusange siporo ishobora kurinda umwana n’uyikora kwiyongera ibiro ku buryo bukabije (surpoids).

Siporo kandi ifasha umwana mu buryo bw’imibanire n’abandi, inamwigisha bimwe mu bintu bifasha umuntu uwo ariwe wese mu buzima bwa buri munsi nko kwihangana, ikinyabupfura, gushyira umutima ku cyo ugiye gukora (concentration) n’ibindi.

Siporo ishobora gufasha umwana kugira inshuti cyane cyane iyo ayikorera mu dukundi, igira kandi uruhare mu mitere y’umwana cyane cyane nk’iyo agira isoni cyangwa ubwoba bigenda bishira uko bagenda akorana siporo na bagenzi be kandi n’abana b’abanyamahane, siporo ibafasha mu buryo bwo kumenya kugabanya umujinya ndetse no koroherana.

Siporo rero ku mwana ni umwanya mwiza wo kwidagadura n’iyo atagomba guhatirwa kuyikora, bagomba kumureka akayikora abishatse kandi agakora siporo yihitiyemo. Mugihe bamuhitiyemo siporo akora, iyo ariyo yose, umwana agomba gukoreshwa imyitozo ngororamubiri ijyanye n’ikigero agezemo, kandi akana yikora mu gihe gikwiye afite umutekano uhagije.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego