Bang Media

Reba Video

Shakisha

Sobanukirwa n'Umwuma ku Bana

Ubusazwe indwara y’umwuma ni mbi cyane ariko byagera ku bana bikaba akarusho kuko batakaza amazi menshi cyane mu mubiri kandi ubundi umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice birenga gato mirongo irindwi ku ijana (70%) by’amazi.

Dore ibintu bishobora gutuma umubiri w’umwana ubura amazi ahagije kugeza n’aho ashobora kuba yazahara cyane akaba yabura n’ubuzima bwe igihe haba nta gikozwe mu maguru mashya ngo atabarwe.

1. Kwandura ama-mikorobe atandukanye : Aha twavuga nka virusi cyangwa bagiteri (infection virale ou infection bacterienne) kuko bishobora gutuma umwana aruka cyane, agahinda umuriro mwinshi cyane, bigatuma abira ibyuya byinshi cyane.


2. Kwandura indiririzi (parasites): Aha twavuga nk’inzoka zo mu nda zikunze kwibasira abana bato kubera isuku nke y’aho baba barererwa ndetse n’amafunguro bahabwa, hanyuma rero izo ndiririzi zikarya ibyari gutunga umubiri wabo.


3. Kugira udusebe mu kanwa bakunze kwita ubugendakanwa: Ibi na byo ntabwo bituma umwana atabasha kurya, kunywa no konka



4. Kunyaragura cyane biterwa no kuba umwana arwaye indwara y’igisukari (diabete) bigatuma atakaza amazi menshi mu mubiri, ntabashe gusimburwa.



Ibimenyetso umwana urwaye umwuma ashobora kugaragaza

1. Amaso yahenengeye,

Ubusanzwe, amaso agizwe ahanini n’mazi. Ni yo mpavu ahenengera iyo umuntu yatakaje igice kinini cy’amazi mu mubiri


2. Nta marira

Ubusanzwe iyo umwana arize hagomba kuboneka amarira atemba ariko muri iki gihe amarira arabura, kubera umubiri uba watakaje amazi menshi


3. Umwana atakaza ibiro cyane

4. Umwana yuma iminwa ndetse no mu kanwa hakabura amatembabuzi

5. Umwana agira inyota nyinshi cyane mu minsi ya mbere ikagenda igabanuka uko iminsi yicuma n’ikibazo kikarushaho gukomera.

Uburyo bwakoreshwa mu kurinda abana umwuma


Kubera ko twabonye haruguru ko umwuma uzahaza abana bato, ni yo mpamvu tugomba gufata ingamba zo kuwurwanya byihuse.

Muri izo ngamba, twavuga:

1.Kwihutira kujyana umwana kwa muganga

2.Kumuha amazi asimbura ayo yatakaje byihuse atarazahara cyane

3.Kumenya imvo n’imvano y’umwuma, hanyuma igakemurwa

4.Kugirira isuku ibikoresho

5.Konsa umwana nibura amezi atandatu utaramuvangira bimwongerera amahirwe yo kutarwara ibisebe byo mu kanwa bikanamurinda n’indwara zimwe na zimwe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego