Bang Media

Reba Video

Shakisha

Sobanukirwa n’indwara ya diyabete y’umwuma

Indwara ya diabete y’umwuma (inspidus), umurwayi wayo arangwa no kunyaragura cyane bikurikirwa no kugira inyota idasanzwe, ibi bagoshobora guterwa n’uko umusembero wa vasopressine uba wabuze mu maraso cyangwa impyiko zitawumvira ngo zisubize amazi mu mubiri akenewe igihe zimaze gukora akazi kazo ko kuyugurura amaraso.

Nk’uko tubikesha wikipedia.com, umuntu urwaye diabete y’umwuma ashobora kurangwa no guhorana inyota idashira mu gihe we ntako aba atagize ngo anywe amazi yo muri frigo cyangwa ayabaye urubura kugira ngo ashire inyota. Ibyo kandi bijyana no kunyara kwa hato na hato, kubura ubushake bwo kurya, guhinda umuriro, kuruka no gucibwamo.

Ibintu bishobora gutuma umuntu arwara diyabete y’umwuma:

Indwara ya diabete y’umwuma ishobora guterwa n’uko umusemburo wa vasopressine wabuze mu maraso cyangwa impyiko zidakora uko bikwiye ngo zifate amazi akenewe mu mubiri.

Kwangirika k’udasabo twa hypothalamus na pituitary gland byatewe n’impanuka umuntu yagize ikangiza umutwe, kwandura indwara cyangwa gufatwa na kanseri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego