Bang Media

Reba Video

Shakisha

Telefone Ikomeje Kwikomwa ko Yangiza Ubwonko

Ikoranabuhanga ku isi rikomeje gukataza mu gihe ariko abashakashatsi bakomeje kugaragaza ko hari zimwe mu ngaruka rigenda ritera cyane ku buzima bw’abantu, by’umwirariko ikoreshwa rya telefone zigendanwa.

Topsante dukesha iyi nkuru ivuga ko mu kiganiro cyabereye muri “Institut des Sciences Politiques de Paris” cyavugaga kuri “Ondes electromagnetique et santé” wabaye umwanya wo kugaragaza impungengenge z’uko ubuzima bw’abantu bukomeza kwangirika kubera ikoreshwa ry’iryo korana buhanga rigezweho. Iki kiganiro kikaba cyari kitabiriwe n’abadepite, abahagarariye inzego z’ubuzima, abashakashatsi n’abaganga batandukanye ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe atandukanye .

Iri tsinda rikomeza rigaragaza ko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa rikomeje kuba ingorabahizi ku buzima bw’abazikoresha . Bakomeza bagaragaza ko iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye ku itumanaho rimaze kurenga kure ubushobozi bwo kuba hagaragazwa ingaruka mbi ritera ku buzima bwa muntu. Ngo niba abantu batitondeye ikoreshwa rya bene izi ngufu (ondes electromagnetiques” byaba ari nko kwizirikaho igisasu isaha n’isaha kiba gishobora gusandara , ngo kandi bikaba byanagira ingaruka mbi ku buzima bw’ejo hazaza.

Topsante ikomeza ivuga ko inyigo nyinshi ku ngaruka ziterwa n’iri koranabuhanga zikorwa, ariko ugasanga zivuguruzanya cyane ku ikoreshwa ry’amatelefoni agendanwa. Usanga bibanda ku buryo bene iri tumana usanga ryangiza uturemangingo (cellules, tissus), ndetse bitaretse n’inyamanswa. Impande zose usanga zihurira ko iri koranabuhanga rigira ingaruka mbi ku buzima, ariko ugasanga batandukanira ku myanzuro ifatwa mu rwego rwo kugabanya bene izo ngaruka. Ngo kuba aba bashakashatsi batahuza ngo biterwa n’uburyo buba bwakoreshejwe.

Nathalie Kosciusko Morizet, umudepite akaba anakuriye itsinda ry’inyigo zerekeye ubuzima n’ibidukikije muri avuga ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitandukanye ari byiza kutiyegereza imashini zifashisha umuriro cyane cyane izo umuntu yirirwana na zo nka telefoni zigendanwa , televiziyo, imigozi y’amashanyarazi, mudasobwa n’izindi ndetse n’ibyuma nka micro-onde, ndetse n’ibyuma byumutsa umusatsi.

Ku bihereranye na micro-ondes ngo ingufu zikoresha zifitanye isano n’izikoreshwa na radars. Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihecy’intambara ya kabiri y’isi yose , indege z’intambara zifashishaga utwuma twa radars, utu twuma tukaba twarashyirwaga mu maguru y’umupilote. Mu myaka yakurikiyeho, abenshi mu bapilote bakoraga muri icyo gihe, ubushakashati bwagaragaje ko badashobora kubyara. Ibi bikaba byakwereka ko atari byiza kwiyegereza cyane ibyuma bikoresha ingufu zihambaye.
Ku bihereranye na telefoni zigendanwa , ngo n’ubwo inyingo nyinshi zitagaragaza neza ingaruka z’imikoreshereze yazo ku buzima , ariko ngo ntihakwiye kwirengagizwa ibindi zishobora kuba zitera: Kwangiza ubwonko, Cancer yibasira imiyobora nyagutwi (nerf auditif), kwangiza uturemangingo n’ibindi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego