Bang Media

Reba Video

Shakisha

Tumenye itandukaniro riri hagati yo kurwara SIDA no kubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA (VIH)

SIDA ni indwara ihangayikishije isi muri iyi minsi. Yagaragaye bwa mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1981. Nubwo ari indwara y’icyorezo, abenshi ntibakunze gusobanukirwa aho kurwara SIDA bitandukaniye no kwandura virusi iyitera (VIH).

Nk’uko tubikesha icyegeranyo cya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya SIDA (CNLS) cy’ibibazo n’ibisubizo kuri virusi itera SIDA n’indwara ya SIDA mu Rwanda (2007,2008-2009) cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2010, ngo iyo umuntu yanduye VIH, umubiri we ntushobora kuyigobotora. Abana na yo ariko bivuze ko adahita arwara SIDA.

Muri rusange bifata imyaka hagati y’itanu (5) na cumi n’ibiri (12)kugira ngo virusi ishwanyaguze ubudahangarwa bw’umubiri. Iki gitabo kivuga ko umuntu arwaye SIDA iyo yagaragayeho indwara z’ibyuririzi. Umuntu ugeze kuri icyo cyiciro cya SIDA aba afite ku buryo budashidikanywaho VIH, ariko umuntu wese ufite ubwandu bwa VIH si ko aba arwaye SIDA.

Iki gitabo kandi kivuga ko ko umuntu aba afite ubwandu bwa VIH kuva igihe virusi itera SIDA yinjiriye mu mubiri we igatangira kwibaruka izindi.

Mu gihe cy’imyaka igera ku icumi (iyo yabaye myinshi), akenshi umubiri ugerageza kwirwanaho. Iyo virusi zibaye nyinshi mu mubiri noneho abasirikare bo mu mubiri (CD4)baragabanuka kuko baba bishwe na VIH, umubiri ukabura intege zo kwirwanaho. Icyo gihe ni bwo utangira kurwara ibyuririzi, bakavuga ko umuntu arwaye SIDA.

SIDA yagaragaye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1981. Abantu ba mbere bagaragayeho iyi ndwara ni abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo bagenzi babo (Homosexuels).

Mu Rwanda, SIDA yatangiye kugaragara mu mwaka w’1983 mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), igaragarye ku babyeyi babyariraga muri ibyo bitaro.

Kugeza ubu imibare yerekana ko mu Rwanda abantu banduye iyi virusi itera SIDA bageze kuri batatu ku ijana (3%).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego