Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburenganzira bw'Umwana Ufite Ababyeyi Batandukanye

Mu mpera z’ikinyejana cya 20, ni bwo za miriyoni z’abana zatangiye kugira ababyeyi batandukanye imbere y’amategeko (divorce).

Kwisanga mu bandi bantu birakorwa kandi neza, nyamara ikibazo cyo gutandukana kw’ababyeyi kirakomeza kibababaza ndetse kikaniyongera kugeza na n’ubu, imibare y’abana nk’abo isi imaze kubagwiza. Ibi bikaba bitera ahanini ingaruka mbi kuri abo bana, yewe no mu buzima bwabo bw’imbere bikabakurikirana (Abanyarwanda bo bakabicira umugani bati « UWAROSE NABI BURINDA BUCYA ».

Nyuma y’ubutane bw’ababyeyi, ababyeyi bagomba kuzuza inshingano eshatu ku bana babo.

Inshingano ya mbere :

Bagomba kwimenyereza kujya baha ibikwiye abana babo kugirango bave mu buto bafite uburere cyane igitsure cy’umubyeyi ku mwana bikaba akarusho bityo umwana agakura yumva impanuro y’umubyeyi. Igitsure cy’umubyeyi gishobora gukorwa n’ababyeyi bombi ku mwana/bana babo. Ariko 85 %, bigenwa n’umubyeyi w’umugore. Uburyo bumwe bwiza buba butegerejwe ni inyungu z’umwana.

Inshingano ya kabiri :

Ababyeyi bagomba guha uburere abana babo, mu buryo bwo kubategeka, basa n’ababana ndetsa bakababera imbogamizi zo gukora cyangwa kujya mu bintu bitari byiza uhereye bakiri bato. Mu burenganzira, no mu byo umwana kandi agomba n’uburenganzira bw’uburezi burimo. Hagati y’ababyeyi imbere y’urukiko mu byo bategekwa harimo nko kuba umucamanza ategeka aho umwana agomba kuba buri gihe mbega aho azabarkizwa. Umubyeyi ukwiye gufata umwana nka 85 % ni umubyeyi w’umubabo, nyamara umwana akagira uburenganzira bwisanzuye bwo gusura uwo ashaka wese mu gihe ashaka nk’uko umujuje aba yabigenye. Ubutabera kandi buha uburenganzira bwo kuvuga ku mwana uri hejuru y’imyaka 13, icyo gihe umujiji aganira n’umwana yumva aho ashaka kwibera. Ariko kandi ni ngombwa kumenya ko rimwe na rimwe umwana ufite hafi imyaka 10 afite uburenganzira bwo kubwira umwunganira mu mategeko kumufasha ku cyemezo cyafashwe n’umujiji.

Inshingano ya gatatu :

Umubyeyi udaha igitsure umwana nk’uko biri, kimwe n’udaha uburenganzira umwana bwo kuba aho ashaka aba akwiye gutanga icyiru cy’ibijyanye n’imibereho y’umwana. Ibi bifitanye isano na ressources z’umubyeyi w’umugore ku byo umwana ashaka. Muri ibyo byiru ni nko guha umwana ibikoresho nkenerwa n’umwana, imiririre/ibiryo n’iby’isuku ndetse n’ibyo mu myidagaduro. Igiteranyo cy’icyiru cy’imibereho y’umwana gishobora gusimbuzwa cyangwa gufashwa n’iyunganirwa ryo gutanga ikintu kimeze nka capital cyangwa inyungu (incomes). Noneho umwana akaba asa nk’ufite ikizajya kimuha bya bintu azakenera.

Reka turangize tubabwira ko ibyiza ari uko niba wowe mugore nawe mugabo mushaka kurushinga mwakabanje no gufata umwanya munini wo gutegura k’ubuzima bw’abana banyu mu byiciro bibiri : Igihe muzaba mutakiri hamwe n’abana banyu (mwipfiriye cyangwa Mwaratanye).

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego