Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo 7 wakwirinda ingorane zibasira urwungano rw’inkari

Hari uburyo umuntu yakwirinda ibibazo bijyana n’inkari, ariko by’umwihariko indwara zibasira urwungano rw’inkari zikunze kugaragara cyane ku bagore. Gukurikiza amabwiriza yoroshye birahagije kugira ngo umuntu abe yakwirinda izo ngorane.

Urubuga rwa internet, www.e-sante.fr, rugaragaza inama umuntu ashobora gukurikiza maze bikarinda urwungano rw’inkari guhungabana.

Dore izo nama:

-Niba wumvise ushaka kwihagarika, witinda, jya kwitunganya. Ubu buryo butuma inkari zidatinda mu ruhago, ari byo bishobora gutuma microbes ziyongera zikaba zateza indwara urwungano rw’inkari. Gutinda kujya kwihagarika kandi wimunyamunya kugira ngo inkari zidasohoka bishobora kugutera ingorane z’uko utwifungo tw’uruhago dushobora gukomera, maze kwihagarika bikajya bikugora ku buryo inkari zitinda gusohoka kandi wifuza kwihagarika.

-Uzajye wiha igihe cyo kwihagarika. Jya aho ugomba kwihagarika, nurangiza ubikore mu mutuzo (en douceur). Ntugahatirize kuko bishobora kwangiza imwe mu myanya y’urwungano. Menya ko muri rusange umuntu yajya kwihagarika hagati y’inshuro esheshatu n’umunani ku munsi kugira ngo inkari zishire mu ruhago na rwo rubone agahenge ko kuruhuka, (izo nshuro zishobora kungana n’igihe cyo kuva ku isaha 1 kugeza kuri 2 mu kwezi).

-Ntugatindane inkari mu ruhago, nubwo waba wumva ko ari nkeya. Gutinda kwikiza uwo mwanda byongera udukoko dushobora kwangiza urwungano rw’inkari.

-Ntukabuzabuze/ntugahozahoze igitsina cyawe (stop pipi) ngo kireke kwihagarika kandi inkari zishaka gusohoka. Igikorwa nk’icyo ni ukwigirira nabi kuko bituma umwanda uhama mu ruhago.
-Ku bagore by’umwihariko, nyabuneka ni byiza kwihagarika igihe cyose murangije gukora imibonano mpuzabitsina.

-Ku bikoresho byifashishwa mu gihe cy’imihango y’abakobwa (impapuro cyangwa udutambaro byabugenewe) ni ngombwa kubihinduranya kugira ngo birinde ubukonje na bwo bushobora gutera ukwiyongera k’udukoko muri iyo myanya ndangagitsina.

-Ku bagore, ni byiza ko igihe ugirira isuku igitsina cyawe, wihanagura uva imbere ugana inyuma kugira ngo wirinde imyanda ishobora guturuka hanze ikinjiramo.

Gukurikiza izi nama bizatuma urwungano rw’inkari rukora neza mu mubiri wanyu.

Indi nama ni uko niba uramutse ubonye amaraso mu nkari wihagaritse, ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga, kuko bishobora guterwa n’ibibazo bitandukanye birimo na kanseri y’impyiko.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego