Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo bworoshye bwo kwirinda “Bronchiolite” ku bana

Bronchiolite ni indwara ifata utujyana duto tw’umwuka mu bihaha (petites bronches), iyo ndwara ikaba iterwa n’udukoko twakwirakwiye kandi twandura (le virus respiratoire syncitial). Iyo virus ikaba yandurira mu macandwe, kwitsamura, gukorora, no ku bikoresho byandujwe n’umuntu udwaye grippe cyangwa yabikozeho n’intoki. Niba rero umwe mu bantu bari hafi aho arwaye ibicurane bishobora kuba intandaro ya “ronchiolite” ku mwana wawe.

Nk’uko tubikesha Topsante.com, ngo iyo ushyize mu bikorwa uburyo bw’isuku, ibyago ku mwana wawe byo gufatwa n’indwara ya “Bronchiolite” bigabanuka inshuro ebyiri n’igice.

Iyo ndwara itangira nk’ibicurane byoroheje no kugira umuriro utari mwinshi ariko buhoro buhoro ibimenyetso bikagenda bikomera umwana akaremba ntabashe no kunywesha Biberon bitewe n’uko n’imvubura (secretions) ziba zidashobora kugenda.
Iyo bigenze gutyo rero jya kwa muganga, kuko bakunda kohereza ufite icyo kibazo hitabazwa “Kine respiratoire”. Mu buryo bwo kurinda kwandura iyo virus kandi hari ibyo ugomba gukora ku bikikije umwana wawe.

Mu gihe cy’icyo cyorezo cya “Bronchiolite” ugomba gukaraba neza intoki ukoresheje amazi n’isabune inshuro nyinshi ku munsi mu gihe cy’amasegonda 30, kandi ukabyitondera cyane mbere yo kwita ku mwana cyangwa kumufata wirinda no gusoma umwana wawe mu gihe urwaye ibicurane.

Niba ugiye guhindurira umwana urwaye ibicurane ipfuke ku mazuru, wirinde guhinduranya Biberon z’abana batandukanye kandi wirinde kujya cyane ahantu hahurira abantu benshi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego