Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ubushakashatsi: Amaraso ashobora gukorwa hagendewe ku ruhu

Nkuko biheruka gutangazwa mu ibnyamakuru byinshi ku isi, Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Hamilton mu gihugu cya Canada baherutse kuvumbura uburyo bushya bwo kubona amaraso akenerwa cyane mu buvuzi hifashishijwe ibice bitandukanye bigize uruhu.

Abo bahanga babanje gufata igice cy’uruhu kigaragaramo “fibroplasts” bazishyira mu bubiko bwabugenewe bazivanga n’utugirangingo two mu bwoko bwa OCT4 bagendeye kuri virus, mu gihe cy’ibyumweru bitatu uko bigenda bihinduka byabyaye utugirangingo dukoze amaraso.

Muri ubwo buryo haboneka amaraso ku buryo bamwe bemeza ko ari igitangaza, ubusanzwe gukora ingirangingo z’amaraso hifashishwaga ingirangingo zitigeze zigana ku zindi ngingo bakazita “cellules souches embryonnaires” dore ko bikomeje no guteza ibibazo kubera uburyo zabonwaga.

Ubu buryo rero bugiye gutuma ikibazo cyaterwaga n’ibura ry’amaraso ku barwayi kibonerwa umuti kandi abandi bashakashatsi bakazagendera kuri ariya maraso bavumbura ibintu bitandukanye bishobora gukorwamo amaraso.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego