Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ubwishingizi ku ndwara mu Rwanda (Mutuelle de sante) bwaciye agahigo

Kuva aho igihugu cy’u Rwanda gishyiriyeho ubwisungane mu buzima, ku baturage bose, ubu bwishingizi ku ndwara mu Rwanda bwaciye agahigo, kuba ari cyo gihugu cyagaragaje kuzamuka gushimishije mu bwishingizi bw’indwara, nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet slateafrique.comInyigo y’umushinga w’ubwisungane mu buzima, yatangiye muri 1999, ariko umubare wabayitabiraga ntiwarengaga 30%, nkuko byagaragajwe muri raporo yasohotse mu mwaka wa 2001.

Twibukiranye ko 37% by’abaturage babagaho mu bukene bukabije, aho batungwaga na (0,22 €/ku munsi), abagera kuri 57% babaga munsi y’umuromgo w’ubukene, babeshejweho na (0,32 €/ ku munsi), bikaba byaratumaga batabasha kwitabira ubwisungane mu buzima, ari benshi.

Mu nyigo yakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ku isi, harimo OMS, UNUCEF, na FNUAP, yerekanye ko abagore bapfaga babyara banganaga na 1 kuri 13 muri 2001, mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, naho mu bihugu byateye imbere banganaga na 1 kuri 4.100.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2007, u Rwanda rwashyizeho itegeko ry’uko buri muturage wese agomba kuba afite ubwisungane mu buzima, bikaba byaratanze umuti ku kibazo cy’infu, kuko kugeza ubu abaturage bafite ubwisungane mu buzima bamaze kugera kuri 96%, naho kugeza ubu icyizere cyo kubaho kirabarirwa hagati y’imyaka 48 na 52. Ibi byose bikaba byaragezwe ho mu myaka itageze ku icumi.

Nkuko slateafrique, ikomeza ibivuga, ngo kuba u Rwanda rwarageze kuri ibi byose, hari byinshi byakozwe, cyane cyane kwegereza ubuyobozi abaturage, aho ubuyobozi bwibanze buva ku Ntara bukagera ku Mudugudu.

Bityo bigatuma abaturage bashishikarizwa kwitabira ubwisungane mu buzima, kandi bakabasha no gukurikiranwa mu gihe bagize ikibazo.

Uburyo bwo gutura mu midugudu kandi bwatumye abaturage begera amavuriro, ndetse n’ibikorwa remezo.
Amavuriro mashya yubatswe na leta kandi nayo yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubuzima, kuko u Rwanda rwavuye ku muganga 1 ku baturage 50,000, rugera ku muganga 1 ku baturage 18.000 mu mwaka wa 2009.

Ibyiza bikwiye kwishimirwa ni uko ubwisungane mu buzima bwo mu Rwanda bwaciye agahigo, aho umubare w’abahitanwa na maraliya bavuye kuri 64,7%, mu mwaka wa 2003, ukagera kuri 11,8 gusa muri 2008.

Umubare w’abagore babyarira kwa muganga wavuye kuri 28% muri 2003, ugera kuri 66,2%, nyuma y’imyaka ine gusa, nkuko byerekanwa na minisiteri y’ubuzima yo mu Rwanda.

Umushinga wa Mutuel de Sante ni intangarugero mu bihugu bya Africa, ukab auri mu bindi bihugu nka Ghana, Malawi na Ethiopia.
Byegeranyijwe na umuseke.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego