Bang Media

Shakisha

Uko Ubwonko bw'Umwana Butangira Gukora Akivuka

Iyo umwana akivuka, ubwonko bwe buhita butangira akazi kabwo ko kwibuka no gufata acyo abonye cyose, kandi uko amezi agenda ashira ni nako utunyangingo tw’ubwonko twe tugenda dutumanaho, bityo akazi kagatangira.

Urubuga www.magicmaman.com ruvuga ko ngo hari amoko abiri y’inzibutso (souvenirs) binyuze mu gukora k’ubwonko bwe gutandukanye.


Hari ibyo amenya abyigishijwe bisanzwe, nko mu kwiga ururimi, kubara n’ibindi.
Hari n’ibyo amenya uko agenda akura bitewe n’ahantu ari, abo agenda ahura na bo ndetse n’ibyo agenda abona bidasanzwe.


Mu bwana ngo uku kwibuka guterwa n’uko umwana agenda akura ntigutandukanye no kwiga k’umwana n’ubwo we hari ibyo aba atashobora kwisobanurira, aho usanga mu mezi ya mbere umwana amagambo yose ayagira amajwi adasobanutse.


Igihe cy’ubuhinja rero ngo gishobora kuba cyakwibukwa,ya majwi umwana akazayahinduramo amagambo asobanutse.

Amagambo avugiwe imbere y’umwana agira akamaro mu guhindura imitekereze y’umwana kuko ya majwi ye ayahinduramo amagambo meza mu kwiga ururimi kwe (l’apprentissage de la langue).

Ni yo mpamvu ubwonko bw’umwana bushobora gusigarana ijambo ridasanzwe cyangwa ritandukanye bitewe n’ubuzima yanyuzemo.

Uko ururimi rugenda rwiyongera no kwiyongera kw’ibitekerezo, ibyo umwana aba ashobora kuba yakwisobanurira birahinduka maze umwana agahamana ibyo yumva.


Nk’uko kwisobanurira k’umwana kuba guhambaye mu myaka ya mbere, hari ibyo agenda yibuka uko agenda akura hakaba n’ibindi adashobora kwibuka biba biri ahantu bibitse (disque dur de la mémoire).


Mu bwonko, agace kitwa la structure limbique kazwiho kuba ari ko kabika ibyo umwana yagiye ahura na byo byose mu bubiko (le cortex). Ibi ntibiba bikiri ukwibuka ibyabaye gusa, no kwiga ibindi bishya na byo bikurikiraho nko kugendera ku igare, kwiga gukina imikino itandukanye nta kibimwibukije.Uru rubuga ruvuga ko iyo umwana akivuka imitekarereze ye iba ikora bivuze ko hari byinshi agenda abika bityo ububasha bwo gutekereza buhinduka mu myaka ye ya mbere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment