Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw’umwana

«Nta kintu na kimwe gifite agaciro nko kubaka isi, aho abana bacu bazagira ubushobozi bwo kugera ku buryo bwuzuye ku bushobozi bwabo kandi bagakura bafite ubuzima bwiza, mu mahoro n’icyubahiro. » Aya ni amagambo yavuzwe n’Uwahoze aari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan , mu rwego rwo kugaragaza ko uburenganzira bw’umwana bukwiriye kwitabwaho kugira ngo abashe kubaho no gukura neza nta nkomyi.

Mu mwaka wa 1995 ni bwo Inteko Ishinga amategeko y’u Bufaransa yemeje itariki ya 20 Ugushyingo nk’Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera uburenganzira bw’umwana. Uyu munsi ukaba ufatwa nk’amahirwe akomeye yo gutekereza ku bibi, ihohoterwa n’akarengane byagiye bikorerwa umwana ku isi. Uyu munsi kandi wongera gutuma abantu baha agaciro amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira bw’umwana yo mu mwaka wa 1989.

Amasezerano n’Uburenganzira bw’umwana

Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Umwana ni inyandiko nini (texte) igizwe n’inyandiko ntoya (articles) 54, ikaba yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 20 Ugushyingo 1989. Aya masezerano avuga ko umwana atari ikiremwa muntu kiba kikomba kurindwa gusa, ahubwo ko ari umuntu ufite uburenganzira bwo kwiga, kuvuzwa no kurindwa, aho yaba yavukiye ku isi yose. Kuri ibi, hiyongeraho ko umwana ahabwa umwanya wo kugaragaza ibitekerezo bye. Aya masezerano akaba yarashyizweho umukono n’ibihugu 191 kuri 193 bigize Umuryango w’Abibumbye. Igihugu cya Somakia na Leta zunze ubumwe z’Amerika ni byo byonyine byanze gushyira umukono kuri aya masezerano.

Nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa internet: wikepedia.org, ngo iyi nyandiko ni ingirakamaro cyane ariko na none ntihagije kuko ngo hakiri byinshi byo gukora kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe. Urubuga rwa internet: www.journee-mondiale.com rutangaza ko kugira ngo uburenganzira bw’umwana buhinduke ukuri ari uko ingamba zifatwa zashyirwa mu bikorwa, ibyo bigakorwa ku bana nk’uko bikorerwa abandi bantu bose. Aha umwanditsi kuri uru rubuga avuga ko guteza imbere uburenganzira bw’umwana bigomba kugira ibintu bishingiraho birimo kubaka imibereho rusange, ubukungu ndetse n’umuco kandi ku buryo umwana abasha kubigeraho nta nkomyi. Ngo bigenze bityo ni bwo abantu bavuga ko uburenganzira bw’umwana bwubahirijwe.

Mu bihe bitandukanye, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana-UNICEF rikaba ryaragiye rikora ibikorwa byinshi bitandukanye kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe uhereye ku gihe cy’ubuhinja bwe kugira ngo azabashe kwiteza imbere mu mikurire ye abona uburenganzira bw’ibanze.

Benshi mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umwana bemeza ko iterambere n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana ridakwiriye guhama mu bitekerezo gusa, ko ahubwo ko bigomba kuba ukuri mu mibereho ya buri munsi, umwana akagira uburenganzira bw’ibanze: haba mu buryo bwo kurindwa, mu buzima, ku iterambere, ku muco no ku burezi.

Ishusho y’uburenganzira bw’umwana igahaze ite? Urugero rw’u Bufaransa

Nubwo inzego nyinshi ziharanira uburenganzira bw’umwana, bigaragara ko abana benshi bo ku isi bahura n’ibibazo bitandukanye bibangamira uburenganzira bwabo. Nk’uko bigaragara ku rubuga twavuze haruguru, dore imwe mu mibare igaragaza uko abana bamwe na bamwe babayeho mu gihugu cy’u Bufaransa:

-Abana bagera kuri miliyoni babayeho mu bukene

-Abagera ku 19.000 bafatwa nabi mu miryango

-Abagera ku 76.000 babaho mu buzima bugoye mu miryango yabo, bateshwa agaciro ku buryo bibagiraho ingaruka mu iterambere
ry’imikurire yabo

-Abagera ku 240.000 baba mu bigo cyangwa imiryango yabakiriye

-Abagera ku 85.000 bahumanywa n’ibyuka byangiza ikirere

-Hagaragara umubare munini w’abana biyahura bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 24

-Abakobwa n’abahungu bagera ku 150.000 bareka ishuri buri mwaka nta mpamvu igaragazwa

-Abagera ku 15.000 batarageza ku myaka 16 y’amavuko ntibakurikirana amasomo mu gihe baba banditse ku bigo by’amashuri

-15% by’abana biga mu mashuri ntibashobora gusobanukirwa n’ibyo baba basoma

Nubwo bimeze bitya, u Bufaransa bufatwa nka kimwe mu bihugu by’intangarugero bigerageza kwita ku burenganzira bw’umwana kuko imibare itangazwa n’urubuga www.journee-mondiale.com twavuze, igaragaza ko iki gihugu cyita ku bana basaga miliyoni 15 kandi babarirwa mu kigero cyo munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Umuntu ahereye ku gihugu nk’u Bufaransa gifatwa nka kimwe mu bihugu byateye imbere, agatekereza uburenganzira bw’umwana wo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibikennye cyane, ashobora kwemeza ko uburenganzira bw’abo bana bubangamirwa kurushaho, ari na yo mpamvu abantu abkwiriye guhagurukira rimwe kugira ngo barinde uburenganzira bw’umwana, bityo azabashe gukurana iterambere, haba kuri we n’isi yose muri rusange.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego