Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umwana agenda asinzira amasaha atandukanye nyuma yo kuvuka

Ibitotsi bifasha ubwonko bw’umwana muto kwizubiranya no gukura neza. Umwana muto asinzira cyane mu mezi ya mbere y’ubuzima bwe. Icyo gihe amara asinziriye ni kinini ugereranyije n’igihe amara ari maso.Cyakora ngo usanga uko igihe cyo gusinzira ku mwana kigenda kigabanuka ariko icyo kuba maso cyiyongera.

Nk’uko urubuga santé-médecine.commentcamarche.net dukesha iyi nkuru rubitangaza, ngo iyo umwana avutse asinzira kuva ku hagati y’amasaha 18 kugera ku masaha 20.

-Kuva ku kwezi kugera ku mezi atatu, umwana asinzira kuva hagati y’amasaha 18 kugera ku masaha 19.

-Kuva ku mezi 4 kugera ku mezi 5, umwana asinzira kuva hagati y’amasaha 16 kugera ku masaha 17, aha ngo gahunda y’amasaha umwana asinzira igenda isa n’ihindagurika;

-Kuva ku mezi 6 kugera ku mezi 8, umwana asinzira kuva hagati y’amasaha 15 kugera ku masaha 16;

-Kuva ku mezi 9 kugera ku mezi 12 (umwaka), umwana asinzira hagati y’amasaha 14 kugera ku masaha 15.

Ku kiruhuko cya ku manywa (sieste), umwana muto aba agomba gufata/gusinziraho mu gihe cy’umunsi, ngo giterwa n’ikigero cye.

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza, ngo kuva umwana avutse kugera ku mezi atandatu; ikiruhuko cya ku manywa ni ingenzi ariko ngo ni byiza ko kigabanywa mu byiciro bitatu: icyiciro cya mbere agasinzira mu masaha ya mbere ya saa sita, ibindi bibiri bisigaye agasinzira nyuma ya saa sita.

Ku mwana w’amezi icyenda kugera ku mwaka, ngo ikiruhuko cya ku manywa ahagana mu mpera z’ikigoroba, ahanini usanga atari ngombwa cyane.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego