Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umwana n'Ikibazo cy'Amaso

Igihe umwana wawe asubiye ku ishuri nyuma y’impeshyi ni igihe cyiza cyo gusuzuma niba adafite ikibazo cy’amaso kuko akabazo gato na ko gashobora gutera ingorane, by’umwihariko iyo kaje mu maso.

Nk’uko tubikesha Destinationsante.com, ngo nubwo umwana atakwerekana ikibazo na kimwe, urasabwa nk’umubyeyi kumugenzura cyane kuko kugira ngo umwana abashe gutsinda ndetse no gukora neza ibyo asabwa ku ishuri ni uko aba afite ubushobozi bwo kubona neza.

Umwana wawe agomba kuba areba neza ku kibaho mu buryo bumworoheye kandi akamenya no gusoma neza ibyanditse mu ikaye ye.

Niba umubonye adasoma neza, amaso ye ari umutuku, akunama cyane mu bitabo igihe asoma, igihe yitiranya inyuguti cyangwa agataka umutwe ntutindiganye ahubwo hita umujyana kwa muganga w’amaso.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego