Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umwana ubana n'ubumuga bwo mu mutwe yitaweho akigishwa ashobora kugera ku bumenyi bunyuranye

Umwana ubana n’ubumuga bwo mu mutwe iyo yitaweho akigishwa, ashobora kugera ku bumenyi bunyuranye cyane cyane ibijyanye n’imyuga. Ibi bikaba byamufasha kugira icyo yigezaho ubwe n’umuryango muri rusange.

Ibyo byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri ihuje Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, abahagarariye ibigo birera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abana bahagarariye abandi bo mu gihugu cya Suède babana n’ubu bumuga.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ku bufatanye n’ihuriro “Tubakunde” rihuriyemo imiryango irera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ngo bahuye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bikorwa byakorwa n’aba bana aho guhora bafatwa nk’abantu badashoboye batagira icyo babasha gukora.

Ni muri uru rwego batumiye abana bo mu gihugu cya Suede bahagarariye abandi nabo babana n’ubu bumuga kugira ngo baganire, bahane ubumenyi ku byo abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe babasha gukora kandi bikabateza imbere.
Abo bana baturutse mu gihugu cya Suede bagaragaje ko iyo umwana ubana n’ubumuga bwo mu mutwe yitaweho akigishwa ashobora kugera ku bumenyi bunyuranye cyane cyane ibijyanye n’imyuga.

Mu Rwanda ariko naho ibikorwa nk’ibi byaratangiye aho mu kigo TUBAKUNDE kirera aba bana giherereye mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo bagerageza kubigisha imyuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ZAINA NYIRAMATAMA we asaba ko aba bana bitabwaho na buri wese mu muryango bihereye ku babyeyi babo dore ko hari bamwe mu babyeyi b’aba bana wasangaga babaheza badashaka ko bajya ahagaragara.
Abahagarariye ibigo by’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’umuryango nyarwanda muri rusange barasabwa guhindura imyumvire ku bushobozi bw’aba bana, kuko iyo babifashijwemo bakigishwa bagira ubumenyi bubafasha mu buzima bukabateza imbere n’umuryango muri rusange. Imvaho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego