Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umwana ugira ikibazo cyo gusinzira neza bishobora kumuviramo gukura agifite icyo kibazo

Inkuru dukesha Fox News ivuga ko ababyeyi bakunze gusinzira batitaye ko abana babo baba basinziriye cyangwa badasinziriye ngo bagomba kumenya ko abana bafite ikibazo cyo gusinzira bakiri bato bikomeza no mu mikurire yabo.

Ubushakashatsi bwatangarijwe mu kinyamakuru k ivuga ku buzima bw’abana(the journal pedriatics) bwagaragaje ko abana bagira ikibazo cyo gusinzira neza bakomeza kukigira mu bihe bitandukanye ugereranije n’abana basinzira neza. Abana ntibareka kugaragaza ikibazo cyo gusinzira ngo nk’uko ubushakashatsi bakoze bwabigaragaraje neza. Ibi byatangajwe n’umuganga w’abana mu gihugu cya Colorado witwa Lisa Meltzer.


Uyu muganga agaragaza ko abashakashatsi bakoze isuzuma ku bagore 250 bababaza uko babonaga ibijyanye n’uko abana babo basinziraga guhera ku mezi atandatu, 12, 24 na 36; bakavuga ko niba abana batangiye gukura nta bibazo byo gusinzira bafite amahirwe kandi ko nta na rimwe bazagira ikibazo cyo gusinzira mu bindi bihe.


Ariko bakavuga ko kuva ku bana 21 kugeza kuri 35 bavuye mu bana 100 bakoreweho ubushakashatsi baramutse bafite ikibazo cyo gusinzira mu gihe kiri imbere byaba byoroshye ko bazakomeza kugira iki kibazo.


Bakomeza bavuga ko hari ubundi buryo babonyemo abana bashobora kugira ibibazo bitewe n’izindi mpamvu nk’urugero ku bana bafite hasi y’imyaka 2 bahura n’ikibazo cyo gusinzira ntibapfe gukanguka, batangaza ko ku myaka 3 bene aba bana bagira inzozi ziteye ubwoba, kutaruhuka neza ndetse no kurara bigaragura mu buriri.


Kuri ibi byose umuganga Byars avuga ku misinzirire iri mu kajagari ku bana, we yavuze ko umwana wahuye n’ibi bibazo ngo bigira ingaruka ku mitekerereze ye mu kwiga ndetse no mu mikurire ye.


Meltzer we arangiza avuga ko gusinzira ari ikintu cya mbere umuryango ugomba kwitaho, akavuga ko ababyeyi bagomba gushyiraho amasaha yo kuryama ndetse n’ayo kubyuka nk’uko ubushakashatsi bwagaragje ko ari ngombwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego