Bang Media

Reba Video

Shakisha

UNICEF yatangaje Ibiciro by'inkingo bwa mbere

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, ku nshuro yambere ryatangaje ibiciro abakora imiti baca iryo shami mu kugura inkingo, nk'umukiliriya mukuru w'inkingo ikaba yabikoze mu rwego rwo kumvikanisha agaciro k’ipiganwa mu gihe hari izamuka ry'ibiciro.

Kuri uyu wa gatanu UNICEF ikaba yarashyize ku mugaragaro (ku rubuga rwayo rwa internet) ibiciro by'inkingo zigera kuri 16 yaguze mu myaka 10 ishize. Iki akaba ari ikimenyetso cyerekana ko inyinshi mu nganda zo mu burengerazuba bw'isi zikora imiti nta cyo zikora ngo zifashe. Aha gusa nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyo muri USA kibitangaza, ngo Novartis AG na Merck & Co izi akaba ari inganda ebyiri zigurisha rumwe mu nkingo nyinshi z'abana zikaba zaranze gutangaza ibiciro byazo.

UNICEF ivuga ko izakomeza gushyira ahagararara ibiciro byerekeranye n’igurishwa ry’inkingo. ku bw’ibyo ngo ikaba yizera ko ku bishyira ku mugaragaro bizatuma abakora imiti bagabanya ibiciro bityo uyu muryango ngo bikazatuma ushobora gukingira abana benshi ndetse ukarokora ubuzima bwa benshi.

“Umucyo uzafasha mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ipiganwa ry’abacuruzi benshi batandukanye,” ibi bikaba ari ibyatangajwe na Dr. Shanelle Hall, umukozi wa UNICEF ushinzwe iby’amasoko. Uyu mudogiteri yongeraho ko ibi bizafasha abafatanyabikorwa ba UNICEF ndetse na za guverinoma zigurira inking, kumenya neza ibijyanye n’ibiciro by’inkingo bagura n’abazikora.

Mu mwaka ushize, UNICEF yakoresheje miliyoni 757 z’amadorali y’Amerika mu kugeza inkingo miliyari ebyiri n’igice (2,5) mu bihugu 99, bigera ku cyigereranyo cya 58 ku ijana by’abana bose bo ku isi.

Uru rutonde rw’ibiciro rwerekana itakaza ritari ngombwa, aho inganda zo mu burengerazuba bw’isi zikora imiti zisaba UNICEF ibiciro bikubye kabiri ibyo inganda zo mu Buhinde na Indoneziya zisaba. Aha ngo ikibabaje kurusha akaba ari ukwiyongera kw’ibiciro gukomeje kuzamuka muri iyi myaka ishize, aho ibiciro by’inkingo mu kurwanya iseru, Poliomyelitis na tetanus byikubye kabiri hagati y’umwaka wa 2001 na 2010.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego