Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uruhinja rwavukanye imitwe 2 muri Bresil

Ku wa mbere w'iki cyumweru, tariki ya 19 Ukuboza 2011, umubyeyi wo mu gihugu cya Bresil yibarutse umwana w’umuhungu wavukanye imitwe 2. Uyu mwana yavukiye mu bitaro biri mu Majyaruguru ya Bresil mu ntara ya Para.

Mu bizamini uru ruhinja rwakorewe byagaragaye ko ubuzima bwe bumeze neza, ndetse ngo n’ingingo ze zindi zikora neza, n’ubwo yavukanye ubumuga, nyina nawe yishimiye iki kibondo cye dore ko bwari ubwa mbere yari yibarutse.

Nk’uko bitangazwa na Daily mail dukesha iyi nkuru, ngo abaganga bemeza ko umwana ameze neza, ko kuri ubu barimo bareba uko iyo mitwe yombi yavurwa hagasigara umwe.

Uyu mubyeyi w’imyaka 25, atuye mu gice cy’icyaro aho atabashije kubona aho aca mu byuma igihe yari atwite ngo barebe ibibazo umwana ashobora kuvukana, bikaba byaragaragaye ubwo uwo mubyeyi yaragiye kubyara. Uyu ni umwana wa kabiri uvukanye imitwe 2 mu gihugu cya Bresil muri uyu mwaka wa 2011.

Source: Igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego