Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urureri ni Iki

Turebye kuri guichetdusavoir.org, wikipedia.org hamwe na bebe.be, dusanga urureri rugira hagati ya cm 40 na cm 60 z’uburebure, igice cya metero muri make, kandi rukagira ubugari bwa cm 1 kugera kuri 2. Akamaro k’urureri akaba ari uguhuza umwana na nyina, kuko igihe cyose umwana azamara mu nda ya nyina azajya agaburirwa ndetse agahabwa n’umwuka wo guhumeka binyuriye kuri uru rureri nyine. Ibi byose urureri rukora, bigakunda binyuriye kuri nyababyeyi

Uti ese urureri ubundi rukozwe n’iki?


Urureri rukozwe cyangwa se rufite umugarura (veine), ibitandukanye no ku muntu mukuru, umugarura wo mu rureri niwo ujyana amaraso arimo oxygène ku mu mutima w’akabebe kari mu nda. Urureri nanone rukagira imijyana ibiri, cg se artères, iyi mijyana nanone bitandukanye no ku muntu mukuru, akaba ariyo igarura amaraso mabi yamaze gukoreshwa, iyagaruriye maman w’akabebe iyavanye mu mutima wako ngo asukurwe.

Muri make, kuko ibihaha by’umwana uri mu nda bidakora, n’inzira ye yose y’ubuhumekero muri rusange, urureri nirwo rumushyira umwuka kandi rukanamuha ibindi byose bizatuma abasha kubaho. Ruramugaburira mu yandi magambo.

Iyo akabebe kavutse rero, umwana atangira guhumeka. Kandi aba agomba no gutangira kwigaburira yonka. Bityo urureri akazi karwo kaba karangiye, niyo mpamvu barukata. Rugapfundikwa.

Urureri ariko rushobora no gutera ibibazo mu gihe cyo kuvuka. Nk’uko twamaze kubona ko ari rurerure, cm 40 kugera no kuri 60, hari igihe rwizunguza ku ijosi ry’umwana. Muri make rukamuzirika. Ibi iyo bitavumbuwe, igihe umwana arimo agerageza kuvuka, asohoka mu nda ya maman we, rushobora kumuniga hanyuma akahasiga ubuzima.

Urureri, aho rwari rufatiye ku mwana iyo amaze kuvuka bakarukata niho hahinduka umukondo. Rugafata ku mwana ruturutse ku ngobyi uyu mwana yiberamo ari nayo igerageza kuyungurura ibyo umubyeyi yahaye umwana, bityo n’ubwo baba basangira ariko umwana agakomeza kugira amaraso ye, yewe umubyeyi yaba ananduye Sida, dore ko Virus zayo ziba mu maraso, akarinda abyara atanduje umwana kuko ingobyi iba yaragiye iyungurura ibyo umwana adakeneye ikabisubiza nyina.

Mu gihe ku mubyeyi we, urureri rwanyuze ku gombyi ruvuye ku mwana, rukomeza rukamuhuriza na nyina aho ruba rufashe ku gice cya nyababyeyi.

Igihe rero umwana avutse, bwa buryo yahumekagamo burahagarara, noneho agatangira ibisanzwe by’abantu bakuru, ibyo bigatera kwifunga k’umwobo witwa Botal, watumaga amaraso yo mu kumba k’iburyo bw’umutima w’akabebe atambuka agakomeza akajya no mu kumba k’ibumoso.

Harifunga rero, maze akabebe kamaze kuvuka kagahita gatangira guhumeka ku buryo busanzwe, kabyifashijemo ubwako, nyina atakigafasha nk’uko yabigenzaga binyuze mu rureri.

Umubyeyi akibyara rero, uwamubyaje aba agomba gukata urureri, ibi akabikorera nibura muri cm 2 uhereye ku nda y’umubebe. Ahasigaye, usanga bakunda gupfukishaho compresse stérile, cyangwa se igipfuko kirimo umuti utuma kidahura n’udukoko, bagashyiraho sparadrad kugirango ha hantu hagume hamwe.

Nyuma y’iminsi kuva ku 8 kugera muri 15, za cm 2 z’urureri basize bakata zirihungura, noneho hagasigara umukondo usanzwe umeze neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego